Bamporiki nyuma y’amezi 3 atandika kuri Twitter yashyizeho ubutumwa ku itabaruka rya Buravan

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hon Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, wari umaze amezi hafi ane adashyira ubutumwa kuri Twitter, yanditseho ubwo gusabira Yvan Buravan kuruhukira mu mahoro.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter muri iki gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022, Bamporiki yavuze ko nyakwigendera Buravan atabarutse hari byinshi yamaze gukora.

Izindi Nkuru

Yagize ati Utabarutse atutira aba yujuje. Ruhukira mu mahoro Mukaragandekwe, icyo watumye indekwe yawe n’umurage uzaranda mu Rwanda umu. Urazindutse nshuti yacu, ayacu ashize ivuga.”

Ubu butumwa bwa Bamporiki, yabushyizeho nyuma y’amasaha macye hatangajwe inkuru y’agahinda y’itabaruka rya Yvan Buravan witabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.

Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe umuco, ni umwe mu babaye muri Guverinoma bakunze kugaragaza ko bishimira ibikorwa by’abahanzi nyarwanda.

Yaherukaga gushyira ubutumwa kuri Twitter tariki 06 Gicurasi 2022 ubwo yasabaga imbabazi Perezida Paul Kagame ku cyaha yakoze “cyo kwakira indonke.”

Mu mpera za Kanama 2020 ubwo Hon Bamporiki yari akiri Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe umuco, yari yashimye indirimbo ‘Nirwogere’ yahuriyemo nyakwigendera Yvan Buravan na Jules Sentore.

Icyo gihe mu butumwa Bamporiki nubundi yari yatambukije kuri Twitter, yagize ati “Mukwiye inka y’ubumanzi Benimana. Iyi nganzo nimuyirambure mugorore umuhogo bigere ejo. Mudukize umwuma umaze iminsi aha tugororoke, muraba mutoje, munahabuye abendaha guhaba.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru