Bamporiki yahishuye ko yari umunyezamu utinjizwa igitego, avuga uburyo yihebeye APR n’icyatuma afana Rayon

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki yahishuye ko yakuze akunda umupira w’amaguru ndetse n’uburyo yawukinaga ari umunyezamu, n’ubu akaba akiwukunda kuko afana APR FC ariko ngo Rayon biragoye kuyifana keretse yakinnye n’indi yo mu mahanga.

Mu nteguza y’ikiganiro kizatambuka ku Television Rwanda, Bamporiki yasobanuye ko yakuze akunda umupira w’amaguru aho yakinaga ari Umunyezamu.

Izindi Nkuru

Muri iyi nteguza y’amashusho agaragaza Bamporiki ari gukina umupira n’Umunyamakuru wa RBA, aho aba ari mu izamu akuramo imipira iterwa n’uyu Munyamakuru.

Bamporiki yagaragaje ko kurinda izamu atari bishya kuri we

Bamporiki kandi aganira n’umunyamakuru agira ati “Niga mu mashuri yisumbuye nari Umunyezamu utari mubi. Dusoza amashuri abanza twigeze gukina noneho turanganya dutera Penaliti zose ndazifata uko ari eshanu.”

Muri aka gace k’ikiganiro, Umunyamakuru abaza Bamporiki impamvu atamubona kuri stade yaje kureba imipira, agahita atungurwa, akamubwi ko imikino myinshi ya APR FC idashobora kumucika.

Umunyamakuru amubaza niba ari umufana wa APR, Bamporiki akamusubiza agira ati “Bitarabaho.” Gusa akavuga ko atemeranya n’ubuyobozi bw’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yo kudakinisha abanyamahanga.

Avuga ko we adashobora guhisha ko ari umufana wa APR kubera umwanya w’icyubahiro arimo. Ati “Ugafana nk’ikipe ariko kubera ko uri Umudepite cyangwa uri mayor ukabihisha, njye ntabwo nabishobora.”

Avuga ko uretse gufana APR ariko indi kipe yose yo mu Rwanda yakinnye n’indi yo mu mahanga, ayifana ariko “urumva nka Rayon yakinnye sinapfa kuyifana mu Rwanda ariko yakinnye n’amahanga nabaha n’inkunga nyifite.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru