Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Mushirarungu mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, bavuga ko bari babariwe ngo bazimurwe aho batuye kuko hari mu hazubakwa Sitade ya Nyanza, bavuga ko bamaze umwaka, batarishyurwa kandi batemerewe kugira icyo bakorera ku butaka bwabo, mu gihe bagenzi babo bishyuwe ndetse banimutse.
Aba baturage bavuga ko uretse ubukene bari guhura na bwo, banahura n’ikibazo cy’ubujura bukabije bitewe nuko batuye bonyine kuko bagenzi babo bari baturanye baramaze kwimuka.
Umwe ati “Baratubariye dutegereza ko batwishyura turaheba no guhinga ntitubyemerewe. Ubukene butumereye nabi ndetse n’umutekano wa hano ntiwizewe kuko dutuye twenyine. Ubu ntiwagura n’agatungo kuko abajura bahita bakakwiba bitewe nuko dutuye twenyine.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda avuga ko ababariwe, bazishyura mu gihe cya vuba, gusa ntagaraza igihe runaka bazaba baboneye amafaranga.
Ati “Ababariwe bazishyurwa vuba ahangaha. Abatarabarirwa ubutaka buracyari ubwabo turi kugenda twishyura bitewe n’ubushobozi buhari, gusa ababariwe amafaranga yabo mu minsi micye turayabaha.”
Iyi sitade ya Nyanza, ni iyo Perezida Kagame yemereye abaturage ubwo yabasuraga. Biteganyijwe ko izubakwa mu Kagari ka Mushirarungu mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza. Izaba itwikiriye yose ndetse ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 20 bicaye neza.
Biteganyijwe ko mu kubaka, igice cy’ikibuga cy’umupira kizatwara miliyari 60 Frw nihiyongeraho ibindi biyigaragiye birimo gymnase, ikibuga cy’imikino gakondo, imihanda, parking n’ibindi, bigere kuri miliyari 146 Frw.
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10