Bamwe mu bakinnyi b’Amavubi agifite urundi rugamba basohowe mu mwiherero ku mpamvu ikekwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gihe Ikipe y’Igihugu Amavubi iri kwitegura undi mukino uzayihuza n’Ikipe ya Afurika y’Epfo mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, hari abakinnyi bane basezerewe n’umutoza wabamenyesheje ko atakibakeneye.

Ni nyuma y’uko Amavubi Stars anganyije n’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe 0-0 kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za America, Mexico no muri Canada.

Izindi Nkuru

Abakinnyi babwiwe n’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ko atakibakeneye ndetse agahita abohereza iwabo, ni Kwitonda Alain bakunze kwita Bacca, Niyigena Clement, Mugisha Didier, Nzeyurwanda Djihad na Ishimwe Christian.

Uyu mutoza afashe umwanzuro wo gusezerera aba bakinnyi mu gihe mu mukino wa Zimbabwe abenshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda batishimiye uburyo yahisemo ikipe ye, cyane cyane mu busatirizi byaje gutuma itabona igitego na kimwe nyamara amahirwe yo bari bagerageje kuyashaka.

Muri aba bakinnyi basezerewe harimo umwe mu bahagaze neza mu busatirizi, ari we Mugisha Didier wa Police FC, gusa hari amakuru avuga ko imikinire ye itanyuze abatoza b’Ikipe y’Igihugu, kimwe n’iya bagenzi be basezerewe muri uyu mwiherero.

Kwitonda Alain Baka ari mu basezerewe
Na Ishimwe Christian

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru