Abashoferi mu Rwanda batangiye gushyirirwaho ibizabafasha kutagwa mu ikosa ryatumaga handikirwa benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ahari Camera zandikira abarengeje umuvuduko w’ibinyabiziga mu Rwanda, hatangiye gushyirwa ibyapa bibaburira, kugira ngo baringanize umuvuduko.

Ni igikorwa cyatangiye gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), aho ibi byapa bigiye gushyirwa ahantu hose habanziriza ahari Camera zandikira abagendera ku muvuduko urenze uwagenwe.

Izindi Nkuru

Abatwara ibinyabiziga mu Rwanda, bakunze kuzamura amajwi bavuga ko ubundi ahari camera nk’izi, haba hakwiye gushyirwa ibimenyetso byo ku muhanda nk’uko biteganywa n’amategeko y’umuhanda.

Umwe mu batwara ibinyabiziga, yabwiye RADIOTV10 ko ibi byapa bizafasha abashoferi kwirinda kugwa mu makosa bajyaga bafatirwamo n’izi camera zikabandikira.

Ati “Ubusanzwe ahari ikidasanzwe ku muhanda, haba hagomba gushyirwa ikimenyetso nk’uko biteganywa n’amategeko y’umuhanda. Ibi rero bizafasha abashoferi kutongera kugwa mu makosa yo kwandikirwa na ziriya camera.”

Gusa avuga ko nanone bishobora kuzongera amakosa mu muhanda kuko abantu bazaba bazi ko bari buze kubona icyapa kibamenyesha ko imbere hari Camera, bizajya bituma birara bakagendera ku muvuduko wo hejuru mu gihe batarabona icyo cyapa.

Ibyapa bizajya bimenyesha abatwaye ibinyabiziga ko imbere hari Camera

Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye yagiranye n’itangazamakuru mu kwezi gushize k’Ukwakira, yavuze ko izi camera zigiye kujya zitahura n’andi makosa ndetse zikanayandikiraho abashoferi, atari ukurenza umuvuduko gusa nk’uko byari bisanzwe.

Icyo gihe yagize yagize ati “Udafite ubwishingizi, mu gihe kiri imbere, Camera izamenya ko imodoka iriho igenda idafite ubwishingizi, izamenya ko imodoka iriho igenda idafite Contrôle technique, izamenya ko imodoka iriho igenda nyirayo ari kuvugira kuri telefone cyangwa atambaye umukandara. Izanamenya ko imodoka iriho igenda ifite umuvuduko.”

IGP Namuhoranye yavuze ko mu gihe camera zo ku muhanda zizatangira gutahura aya makosa yose ndetse no kuyandikiraho abashoferi, bizatanga umusaruro, kuko abantu bazajya birinda gutwara ibinyabiziga batujuje ibitahurwa na zo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru