Hatangajwe amakuru yerecyeye ‘Camera’ zo ku muhanda akwiye kumenywa n’abashoferi bose

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi y’u Rwanda itangaza ko camera zo ku ‘muhanda’ zatahuraga zikanandikira abashoferi ku ikosa ryo kurenza umuvuduko, zigiye kujya zinatahura andi makosa arimo kuba ikinyabiziga kidafite ‘Contrôle technique’, cyangwa kuba umushoferi yaba atambaye umukandara.

Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye kuri uyu wa Gatatu, tariki 04 Ukwakira mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Izindi Nkuru

Ni nyuma y’uko bamwe mu batwara ibinyabiziga bumvikanye binubira kuba zimwe muri camera zo ku muhanda ziba zihishe mu bihuru zikabandikira batabizi.

IGP Namuhoranye yavuze ko izi camera zitazongera guhishwa, icyakora anahishura ko zigiye kujya zitahura n’andi makosa ndetse zikanayandikiraho abashoferi, atari ukurenza umuvuduko gusa nk’uko byari bisanzwe.

Yagize ati “Udafite ubwishingizi, mu gihe kiri imbere, Camera izamenya ko imodoka iriho igenda idafite ubwishingizi, izamenya ko imodoka iriho igenda idafite Contrôle technique, izamenya ko imodoka iriho igenda nyirayo ari kuvugira kuri telefone cyangwa atambaye umukandara. Izanamenya ko imodoka iriho igenda ifite umuvuduko.”

Akomeza avuga ko mu gihe camera zo ku muhanda zizatangira gutahura aya makosa yose ndetse no kuyandikiraho abashoferi, bizatanga umusaruro.

Ati “Ibyo byose camera nibikusanya ikabiguha, uzagabanya umuduko, uzambara umukandara, uzareka kuvugira kuri telefone, uzitwara neza, bizagabanya umuvuduko.”

Avuga ko n’ubundi izi camera zari zisanzwe zifite ubushobozi bwo gutahura aya makosa, ahubwo ko icyariho gikorwa ari ugushyiramo iryo koranabuhanga rizatuma zibasha kubikora.

Ati “Izi camera rero ibi byose zirabifite, icyo twariho turakora ni ukubyactiva [kwemeza ko bikora] byose, kandi gahunda yo kubyactiva yageze ku musozo.”

Ibi byose bizakorwa mu rwego rwo kugabanya umubare w’impanuka zo mu muhanda, aho mu mwaka ushize, Intara y’Iburasirazuba yaje ku mwanya wa mbere mu kubamo impanuka nyinshi, ifite 29%, igakurikirwa n’Umujyi wa Kigali, hagakurikiraho Intara y’Iburengerazuba, hagakurikiraho iyAmajyepfo, hakaza iy’Amajyaruguru.

Naho mu binyabiziga byagiye bikora izo mpanuka, habanza moto zigize 25%, hagarukiraho amagare yo afite 15%, hagakurikiraho amakamyo manini afite 13%, amakamyo mato yo akaba yaragize 10%, na bisi zitwara abagenzi ziza ku mwanya wa nyuma.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Otis says:

    Moto,Imodoka
    Byabaye Ibya Leta kubera amadeni kuri moto ho birakabije umenye ahari numuntu akugambaniye bakohorereza amande kuko uricyara ukumva amande jye rwose amaherezo yabyo turava mu muhanda

  2. Mwiriwe neza twabazaga mwazatubariza izikamera igihe zizatangirira kwandika ibi byose Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru