Friday, June 13, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe amakuru yerecyeye ‘Camera’ zo ku muhanda akwiye kumenywa n’abashoferi bose

radiotv10by radiotv10
05/10/2023
in MU RWANDA
2
Hatangajwe amakuru yerecyeye ‘Camera’ zo ku muhanda akwiye kumenywa n’abashoferi bose
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda itangaza ko camera zo ku ‘muhanda’ zatahuraga zikanandikira abashoferi ku ikosa ryo kurenza umuvuduko, zigiye kujya zinatahura andi makosa arimo kuba ikinyabiziga kidafite ‘Contrôle technique’, cyangwa kuba umushoferi yaba atambaye umukandara.

Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye kuri uyu wa Gatatu, tariki 04 Ukwakira mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Ni nyuma y’uko bamwe mu batwara ibinyabiziga bumvikanye binubira kuba zimwe muri camera zo ku muhanda ziba zihishe mu bihuru zikabandikira batabizi.

IGP Namuhoranye yavuze ko izi camera zitazongera guhishwa, icyakora anahishura ko zigiye kujya zitahura n’andi makosa ndetse zikanayandikiraho abashoferi, atari ukurenza umuvuduko gusa nk’uko byari bisanzwe.

Yagize ati “Udafite ubwishingizi, mu gihe kiri imbere, Camera izamenya ko imodoka iriho igenda idafite ubwishingizi, izamenya ko imodoka iriho igenda idafite Contrôle technique, izamenya ko imodoka iriho igenda nyirayo ari kuvugira kuri telefone cyangwa atambaye umukandara. Izanamenya ko imodoka iriho igenda ifite umuvuduko.”

Akomeza avuga ko mu gihe camera zo ku muhanda zizatangira gutahura aya makosa yose ndetse no kuyandikiraho abashoferi, bizatanga umusaruro.

Ati “Ibyo byose camera nibikusanya ikabiguha, uzagabanya umuduko, uzambara umukandara, uzareka kuvugira kuri telefone, uzitwara neza, bizagabanya umuvuduko.”

Avuga ko n’ubundi izi camera zari zisanzwe zifite ubushobozi bwo gutahura aya makosa, ahubwo ko icyariho gikorwa ari ugushyiramo iryo koranabuhanga rizatuma zibasha kubikora.

Ati “Izi camera rero ibi byose zirabifite, icyo twariho turakora ni ukubyactiva [kwemeza ko bikora] byose, kandi gahunda yo kubyactiva yageze ku musozo.”

Ibi byose bizakorwa mu rwego rwo kugabanya umubare w’impanuka zo mu muhanda, aho mu mwaka ushize, Intara y’Iburasirazuba yaje ku mwanya wa mbere mu kubamo impanuka nyinshi, ifite 29%, igakurikirwa n’Umujyi wa Kigali, hagakurikiraho Intara y’Iburengerazuba, hagakurikiraho iyAmajyepfo, hakaza iy’Amajyaruguru.

Naho mu binyabiziga byagiye bikora izo mpanuka, habanza moto zigize 25%, hagarukiraho amagare yo afite 15%, hagakurikiraho amakamyo manini afite 13%, amakamyo mato yo akaba yaragize 10%, na bisi zitwara abagenzi ziza ku mwanya wa nyuma.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Otis says:
    2 years ago

    Moto,Imodoka
    Byabaye Ibya Leta kubera amadeni kuri moto ho birakabije umenye ahari numuntu akugambaniye bakohorereza amande kuko uricyara ukumva amande jye rwose amaherezo yabyo turava mu muhanda

    Reply
  2. HAKIZIMANA Marcel says:
    2 years ago

    Mwiriwe neza twabazaga mwazatubariza izikamera igihe zizatangirira kwandika ibi byose Murakoze.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 − 1 =

Previous Post

Jamaica: Abanyeshuri 60 bajyanywe mu bitaro igitaraganya ku mpamvu idasanzwe

Next Post

Haravugwa ibindi ku muhanzi w’Umunya-Nigeria witarutsaga iby’urupfu rwa mugenzi we

Related Posts

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire, Kazungu Denis wiyemereye kwica abantu barenga 10 babonetse bashyinguye iwe, yatakambiye Urukiko ngo rumugabanyirize igihano cya burundu...

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

by radiotv10
12/06/2025
0

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, wari wanyujije ubutumwa kuri WhatsApp ko yishinja...

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

by radiotv10
12/06/2025
0

Umwana w’imyaka icyenda (9) wo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, wavutse afite ibitsina bibiri, byamusibiye amayira ku...

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
12/06/2025
0

Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zitegerejwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America...

Mu Rwanda hatahuwe imiti itemewe hahita hafatwa icyemezo

Mu Rwanda hatahuwe imiti itemewe hahita hafatwa icyemezo

by radiotv10
12/06/2025
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n'Imiti ‘Rwanda FDA’ cyatangaje ko cyatahuye imiti y’ibinini itemewe yitwa ‘Relief’, gihita kiyihagarika ku isoko...

IZIHERUKA

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi
MU RWANDA

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

12/06/2025
Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

12/06/2025
Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

12/06/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

12/06/2025
Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

12/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Haravugwa ibindi ku muhanzi w’Umunya-Nigeria witarutsaga iby’urupfu rwa mugenzi we

Haravugwa ibindi ku muhanzi w’Umunya-Nigeria witarutsaga iby’urupfu rwa mugenzi we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.