Monday, September 9, 2024

Haravugwa ibindi ku muhanzi w’Umunya-Nigeria witarutsaga iby’urupfu rwa mugenzi we

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi w’umunya-Nigeria Azeez Fashola wamamaye nka Naira Marley mu muziki, yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi we MohBad uherutse kwitaba Imana.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi i Lagos, SP Benjamin Hundeyin abinyujije ku ruburwa rwa X, ko Naira Marley yatawe muri yombi.

Ibi ni nyuma y’aho Naira ashyizwe mu mu majwi n’abantu benshi bamushinja uruhare mu rupfu rwa MohBad.

Abavuga ibi, babishingira ku magambo MohBad yavuze inshuro nyinshi ko Naira Marley n’agatsiko ke bari kumuhiga bashaka kumugirira nabi.

Bivugwa ko aba bahanzi batangiye kugirana ikibazo nyuma y’uko MohBad avuye muri sosiyete ifasha abahanzi ‘Marlian Records’ ya Naira Marley.

Naira Marley yari aherutse guhakana yivuye inyuma kuba ari inyuma y’urupfu rwa mugenzi, avuga ko nubwo bigeze kugirana ibibazo, ariko ko n’iyo ibyo bibazo byari kuba bikiriho, bitari kugera aho yatekereza igikorwa cyo kuba yamugirira nabi, ku buryo hakekwa ko yaba ari inyuma y’urupfu rwe.

Jolie MUKANTWALI
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts