Hamenyekanye ukuri kw’amashusho y’uwiswe Umupasiteri wagaragaye yagaza Intare yigana ibitangaza byo muri Bibiliya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Amashusho y’umugabo byavugwaga ko ari umukozi w’Imana, wagaragaje imbaraga z’Uhoraho ubwo yari mu ruzitiro rw’intare azagaza, nk’uko Daniel wo muri Bibiliya yaguye mu rwobo rw’intare ariko ntihagira inamutunga ijanja. Ukuri kw’aya mashusho kwamenyekanye.

Aya mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umugabo ari mu ruzitiro rurimo intare eshatu, azagaza, ariko zose zatuje nta n’imwe imureba nabi.

Izindi Nkuru

Ni mu gihe kandi yari akikijwe n’abantu byavugwaga ko ari Abakristu be, baje kureba ibitangaza by’uyu wavugwaga ko ari umukozi w’Imana, washatse kwerekana ko ibyabaye kuri Daniel wo muri Bibiliya, na we byamubaho.

Abakwirakwije aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga, ni bo bavugaga ko ibi bitangaza byabayeho, aho bavugaga ko uyu mugabo wagaragaye yagaza intare yitwa Pasto Daniel.

Umwe uzwi ku rubuga rwa Instagram muri Nigeria yagize ati “Pasiteri yaje kwereka abayoboke be ko nta mugambi wananira Imana ku muntu.”

Ikinyamakuru BBC cyakoze isesengura kuri aya mashusho, cyatangaje ko ibyatangajwe bishobora kuba bihabanye n’ukuri, kuko uriya mugabo ugaragaramo atari umupasiteri nk’uko byatangajwe ahubwo ko ari umukozi muri Pariki yo muri Mogadishu muri Somalia, usanzwe ahuza urugwiro n’inyamaswa zirimo n’izi z’inkazi.

Uwo mugabo witwa Mohamed Abdirahman Mohamed arasa neza neza n’uwagaragaye muri ariya mashusho, ndetse BBC yemeza ko ari we.

Iki kinyamakuru kivuga ko Mohamed amaze imyaka irenga umunani akora aka kazi muri Pariki ndetse ko afite ubunariribonye bwo gushyikirana n’inyamaswa.

Hanagaragaye kandi andi mashusho y’uyu mugabo ari gukina n’inyamaswa zirimo n’Intare, binakekwa ko ari yo yakaswemo kariya gace kasakaye cyane.

Umwaka ushize kandi uyu mugabo yanagiranye ikiganiro n’umunyamakuru, amuhamiriza ko ubumenyi bwo gushyikirana n’inyamaswa, yabwiyigishije, anamugaragariza uburyo ashobora gukina n’intare ndetse n’inzoka nini zizwi nk’uruziramire.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru