Jamaica: Abanyeshuri 60 bajyanywe mu bitaro igitaraganya ku mpamvu idasanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abanyeshuri barenga 60 bo mu ishuri ryo mu gace ka St Ann’s Bay muri Jamaica, bajyanywe mu bitaro nyuma yo kunyunguta bombo zirimo urumogi.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Fayval Williams, mu butumwa yanyujije kuri X, ko aba banyeshuri bo mu gace gaherereye mu bilometero 80 uvuye mu murwa mukuru wa Kingston, bajyanwe mu bitaro.

Izindi Nkuru

Nyuma yo kurya izo bombo, abana barasinze ndetse bamwe babona ibidahari, abandi bakamera nk’abarota, bigera n’aho bamwe batangira kugarura ibyo bariye.

Ubu bari kwa muganga netse bari kwitabwaho nubwo inzego z’ubuzima zivuga ko bariye ibiyobyabwenge byinshi.

Ni abana bari mu kigero cy’imyaka 7 na 12. Ababyeyi babo bavuga ko batumva uburyo ibiyobyabwenge nk’ibyo bigera mu bigo by’ishuri.

Ikigo gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa muri Jamaica, kivuga ko ibyo bicuruzwa bitemewe muri icyo Gihugu nubwo ikiyobyabwenge cy’urumogi rucye rwemewe ku muntu uwo ari we wese ubyifuza.

Denyse M. MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru