Bane barimo umugore bafatiwe mu mayeri akunze gukoreshwa n’abari mu bikorwa bitemewe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu bane barimo abamotari n’abagenzi, bafashwe n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu Karere ka Kamonyi, kuko Moto bari bariho zari zahishwe nimero za Plaque, nk’amwe mu mayeri akunze gukoreshwa mu byaha nk’ubujura no gutwara ibiyobyabwenge.

Aba bantu bane bafatiwe mu Karere ka Kamonyi mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ku wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023, barimo abamotari babiri ndetse n’abagenzi bari batwaye babiri.

Izindi Nkuru

Muri aba bafashwe, barimo umugabo w’imyaka 44 usanzwe akora akazi ko gucuruza ibirayi i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, aho yari yari yarengeje umwenda kuri moto yari imutwaye isanzwe ifite ibirango bya RB 879 X, ndetse n’umumotari wari umutwaye w’imyaka 27 y’amavuko, na we akaba yarafashwe.

Hafashwe kandi umumatari w’imyaka 29 y’amavuko waturukaga mu Karere ka Ruhango werecyezaga i Kigali, wari warasibye nimero ya Pulake.

Hanafashwe umugore w’imyaka 40 y’amavuko wari utwawe n’umumotari wahinduye nimero ya Pulake, aho yari ifite RD 280P, akaba yari yarayigize RD 280R. Gusa uyu mumotari we yahise yiruka akaba agishakishwa, mu gihe uyu mugenzi w’umgore yari atwaye we yafashwe.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) René Irere yavuze ko aba bamotari bafashwe, basanze ibinyabiziga byabo byari bisanzwe bifite n’imyenda itarishyurwa.

Yagize ati “Bari bazi ko bafite imyenda bandikiwe ku makosa bakoze mbere, bahisha nimero za moto kugira ngo batagumya kongera amadeni kuko moto ifite plaque RB 879 X twayisanganye umwenda w’ ibihumbi 260 Frw by’amakosa yagiye akora mu muhanda atandukanye, moto RD 126 K tuyisangana umwenda ungana n’ibihumbi 110Frw.”

Yakomeje avuga ko abakora ibikorwa nk’ibi hari icyo baba bahisha. Ati “Ahanini usanga baba bagambiriye kudafatwa na Camera zashyizwe ku mihanda ngo zifashe gucunga umutekano wo mu muhanda, cyane cyane ku muvuduko ukabije, ahandi ugasanga babikora kugira ngo izo moto zikoreshwe mu byaha bitandukanye nko kwiba cyangwa   gutwara ibiyobyabwenge mu masaha ya nijoro.”

Abafashwe biyemereye ko bahishaga plaque ngo batandikirwa nyuma yo gufatwa na camera zo mu muhanda bitewe n’ muvuduko urenze uwagenwe kuko bagendaga bakwepana n’abapolisi bari barimo gukurikirana igikorwa cy’umuganda.

Umwe yari yarasibye nimero undi yashyizeho umwenda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru