Monday, May 12, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Barashinja Akagari kuba nyirabayazana y’ibishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga

radiotv10by radiotv10
09/07/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Barashinja Akagari kuba nyirabayazana y’ibishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Bunyetongo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, barashinza ubuyobozi bw’aka Kagari kuba nyirabayazana y’ikibazo kiri gutuma bajya kwa muganga ntibavurwe, nyamara barishyuye imisansu y’ubwisungane mu kwivuza.

Aba baturage baganiriye na RADIOTV10, bari ku Kigo cy’Ubuzima cya Bunyetongo, aho bari baje kwivuza, bavugaga ko bangiwe kuvurwa kuko ngo badafite inyemezabwishyu zigaragaza aho bishyuriye Ubwisungane mu kwivuza bw’uyu mwaka.

Mujawamariya Anne Marie wo mu Mudugudu wa Mpirindi muri aka Kagari, yagize ati “Umuntu ari kujya kwivuza bakamubwira ngo nazane inyemezabwishyu, ubundi ukayibura ugasanga banze kukuvura.”

Mukankusi Marthe we yavuze yagiye kwivuza, bakamubwira ko batamubona muri sisiteme, kandi yarishyuye umusanzu we.

Ati “Tugeze kwa muganga bati ‘ntabwo tukuvura nta mituweri watanze’. Ndavuga nti ‘ko se nayitanze imiryango yanjye yose nkaba narayishyuriye kubera iki mutamvura?’ Narayishyuye. Aya’mbere nayatanze mu kwezi kwa Gatanu, uwa nyuma namutangiye muri uku kwezi kwa Gatandatu mu matariki icumi.”

Aba baturage bahuriza ku gusaba ko bahabwa inyemezabwishyu kuko bikomeje kubagiraho ingaruka mu kwivuza, gusa kuri bo ngo ntibagakwiye kureka kubavuza kandi barishyuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bunyetongo, Ntambara Emilien yemereye RADIOTV10 ko amafaranga yose abaturage bayamuhaye yayishyuye gusa ngo inyemezabwishyu ntiziraboneka kandi ko habayemo ikibazo cya Sisiteme ikoreshwa na benshi, gusa ngo bategereje kwemezwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB).

Ati “Icyo kibazo cyo cyari cyabayemo bitagaragara ko bishyuye n’inyemezabwishyu nazo zihari ariko bikanagaragara nanone ko umuntu atishyuye. Dutegereje ko byemezwa n’Ikigo cy’ubwiteganyirize RSSB kuko kwishyura bwo twarishyuye.”

Umukozi wa MobiCash ukorera muri uyu Murenge wa Murama, Munyakaragwe Syliver, uvugwaho ko yishyuriye aba baturage bose, we avuga ko yamaze kubishyurira ndetse ko n’izi nyemezabwishyu abayobozi bakwiye kuza kuzifara abakaziha abaturage.

Ati “Hari izasohowe zihari za cyera ahubwo abayobozi ni bo bakaza kuzifata kuko njyewe si njye wazibashyira.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize RSSB mu Karere ka Kayonza, Mushimiyimana Jerome avuga ko ubusanzwe iyo umuntu amaze kwishyura, ahita ujya kwivuza kuko aba yamaze kujya muri sisiteme.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Karama, gisanzwe gicunga iki kigo cy’ubuzima cya Bunyetongo, bushimangira ko butakwakira abaturage batagaragara muri sisiteme ko bishyuye, kuko ngo byateza igihombo Ikigo Nderabuzima.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =

Previous Post

Senegal: Utavuga rumwe n’ubutegetsi yatangaje ibikanganye ku ngingo ikomeye ireba Abanyagihugu bose

Next Post

U Burundi bwakiriye inkuru y’akababaro n’urujiro kuri Ambasaderi wabwo mu Misiri

Related Posts

BREAKING: Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu biganiro

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

by radiotv10
12/05/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibiganiro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikomeje gukorwa ku nzego zinyuranye...

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku byemezo bya Trump byo guhagarikira inkunga Afurika

by radiotv10
12/05/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyatangajwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America byo guhagarikira inkunga Ibihugu bya Afurika,...

U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

by radiotv10
12/05/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda irafungura ku mugaragaro Ambasade yayo mu Gihugu cya Hongrie cyo ku Mugabane w’u Burayi, hanabe ibiganiro hagati...

Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

by radiotv10
12/05/2025
0

Perezida Paul Kagame ari i Abidjan muri Côte d’Ivoire aho yagiye kwifatanya na bagenzi be bo ku Mugabane wa Afurika...

Ibivugwa ku mugore w’i Nyarugenge wakubiswe na mugenzi we akamugira intere n’icyo yamuhoye

Ibivugwa ku mugore w’i Nyarugenge wakubiswe na mugenzi we akamugira intere n’icyo yamuhoye

by radiotv10
12/05/2025
0

Umugore wakubiswe na mugenzi we wo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge nyuma yo kumusanga avugana n’umugabo we...

IZIHERUKA

BREAKING: Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu biganiro
MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

by radiotv10
12/05/2025
0

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku byemezo bya Trump byo guhagarikira inkunga Afurika

12/05/2025
U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

12/05/2025
Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

12/05/2025
Ibivugwa ku mugore w’i Nyarugenge wakubiswe na mugenzi we akamugira intere n’icyo yamuhoye

Ibivugwa ku mugore w’i Nyarugenge wakubiswe na mugenzi we akamugira intere n’icyo yamuhoye

12/05/2025
Hagaragajwe igishimangira ko imikoranire y’igisirikare cya Congo na FDLR igishinze imizi

Hagaragajwe igishimangira ko imikoranire y’igisirikare cya Congo na FDLR igishinze imizi

12/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Burundi bwakiriye inkuru y’akababaro n’urujiro kuri Ambasaderi wabwo mu Misiri

U Burundi bwakiriye inkuru y’akababaro n’urujiro kuri Ambasaderi wabwo mu Misiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku byemezo bya Trump byo guhagarikira inkunga Afurika

U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.