Friday, February 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO BASKETBALL

Basketball: APR BBC yamenye itsinda ry’amakipe bazahura muri BAL

radiotv10by radiotv10
27/02/2026
in BASKETBALL, SIPORO
0
Basketball: APR BBC yamenye itsinda ry’amakipe bazahura muri BAL
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya APR Basketball Club yisanze mu itsinda rya Kalahari Conference mu mikino ya shampiyona ya Afurika ya Basketball, Basketball Africa League (BAL) y’uyu mwaka wa 2026, aho izahura n’amakipe akomeye arimo Al Ahly Ly yo muri Libya.

APR BBC kandi izaba iri mu itsinda rimwe na Petro de Luanda yo muri Angola, Johannesburg Giants yo muri Afurika y’Epfo, Dar City yo muri Tanzania na Nairobi City Thunder yo muri Kenya.

Imikino yo mu itsinda rya Kalahari izabera kuri SunBet Arena muri Afurika y’Epfo kuva tariki ya 27 Werurwe kugeza ku ya 5 Mata 2026. APR izatangira irushanwa ihura na Al Ahly Ly tariki ya 27 Werurwe saa kumi z’umugoroba (16:00 CAT), naho ku munsi nk’uwo, Johannesburg Giants izakina na Dar City saa moya z’ijoro (19:00 CAT).

Mu mikino ya BAL yabaye mu 2025, APR yasoje iri ku mwanya wa gatatu, igaragaza urwego rwiza. Ku rundi ruhande, Petro de Luanda yo yageze ku mukino wa nyuma, ariko itsindwa na Al Ahli Tripoli yo muri Libya yegukana igikombe.

Irushanwa rya BAL 2026 rizitabirwa n’amakipe 12 aturutse mu bihugu 12 bya Afurika, akazahatana mu matsinda abiri ari yo Kalahari na Sahara. Buri tsinda rizakina imikino 15, aho buri kipe izahura n’izindi zose bari mu itsinda rimwe inshuro imwe.

Ikipe ya APR ifite intego yo kongera kwitwara neza no kurenga umusaruro wa 2025, ishaka kugera ku mukino wa nyuma cyangwa no kwegukana igikombe cya BAL ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.

Aimee Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 3 =

Previous Post

Are Universities Preparing Students for Jobs That Don’t Exist Yet?

Next Post

BREAKING: Congo yatangaje umukobwa wa Patrice Lumumba nk’umukandida uzahatana na Louise Mushikiwabo

Related Posts

4 Easy Ways to Make Your Daily Walk More Effective

4 Easy Ways to Make Your Daily Walk More Effective

by radiotv10
26/02/2026
0

Walking is one of the simplest ways to stay healthy. But did you know that small changes can make your...

TduRwanda2026: Umubiligi yegukanye agace ka kane nyuma y’ibiganiro byatanze umusaruro n’uwo basoreje rimwe

TduRwanda2026: Umubiligi yegukanye agace ka kane nyuma y’ibiganiro byatanze umusaruro n’uwo basoreje rimwe

by radiotv10
25/02/2026
0

Umubiligi Matthijs De Clercq w’imyaka 20 y’amavuko ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Devo Team yegukanye agace ka kane ka Tour...

TduRwanda2026: Umuholandi yegukanye agace ka gatatu abanje kwanikira abandi

TduRwanda2026: Umuholandi yegukanye agace ka gatatu abanje kwanikira abandi

by radiotv10
24/02/2026
0

Umuholandi Jurgen Zomermaand w’imyaka 20 ukinira ikipe ya Dévelopment Picnic PostNL team, yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda...

Ubutumwa bw’umuyobozi w’umukino w’amagare ku Isi ku mpanuka ikomeye yabaye muri Tour du Rwanda

Ubutumwa bw’umuyobozi w’umukino w’amagare ku Isi ku mpanuka ikomeye yabaye muri Tour du Rwanda

by radiotv10
24/02/2026
0

Perezida w'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino w'Amagare (UCI), David Lappartient yatangaje ko yababajwe n’impanuka ikomeye yabaye ubwo hatangizwaga Tour du Rwanda, yihanganisha...

TduRwanda2026: Agace ka kabiri kegukanywe n’Umunya-Espagne ukinana n’uwatwaye aka mbere

TduRwanda2026: Agace ka kabiri kegukanywe n’Umunya-Espagne ukinana n’uwatwaye aka mbere

by radiotv10
23/02/2026
0

Umunya-Espagne, Pau Martí Soriano ukinira ikipe ya NSN Cycling Team yegukanye agace ka kabiri k’isiganwa rya Tour du Rwanda, mu...

IZIHERUKA

Umunyamakuru Bianca wigeze kwibwa imodoka igasangwa yarakoze impanuka byamenyekanye ko nawe aherutse gukora ikomeye
IBYAMAMARE

Umunyamakuru Bianca wigeze kwibwa imodoka igasangwa yarakoze impanuka byamenyekanye ko nawe aherutse gukora ikomeye

by radiotv10
27/02/2026
0

Uko byagenze ngo hahagarikwe burundu umugambi w’ibihano America yari igiye gufatira u Rwanda

Uko byagenze ngo hahagarikwe burundu umugambi w’ibihano America yari igiye gufatira u Rwanda

27/02/2026
Umugabo wagaragaye akubitwa n’umugore we yabivuzeho birambuye n’icyo bapfaga

Umugabo wagaragaye akubitwa n’umugore we yabivuzeho birambuye n’icyo bapfaga

27/02/2026
BREAKING: Congo yatangaje umukobwa wa Patrice Lumumba nk’umukandida uzahatana na Louise Mushikiwabo

BREAKING: Congo yatangaje umukobwa wa Patrice Lumumba nk’umukandida uzahatana na Louise Mushikiwabo

27/02/2026
Basketball: APR BBC yamenye itsinda ry’amakipe bazahura muri BAL

Basketball: APR BBC yamenye itsinda ry’amakipe bazahura muri BAL

27/02/2026
Are Universities Preparing Students for Jobs That Don’t Exist Yet?

Are Universities Preparing Students for Jobs That Don’t Exist Yet?

27/02/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Congo yatangaje umukobwa wa Patrice Lumumba nk’umukandida uzahatana na Louise Mushikiwabo

BREAKING: Congo yatangaje umukobwa wa Patrice Lumumba nk’umukandida uzahatana na Louise Mushikiwabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru Bianca wigeze kwibwa imodoka igasangwa yarakoze impanuka byamenyekanye ko nawe aherutse gukora ikomeye

Uko byagenze ngo hahagarikwe burundu umugambi w’ibihano America yari igiye gufatira u Rwanda

Umugabo wagaragaye akubitwa n’umugore we yabivuzeho birambuye n’icyo bapfaga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.