• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO BASKETBALL

Basketball: APR BBC yamenye itsinda ry’amakipe bazahura muri BAL

radiotv10by radiotv10
27/02/2026
in BASKETBALL, SIPORO
0
Basketball: APR BBC yamenye itsinda ry’amakipe bazahura muri BAL
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya APR Basketball Club yisanze mu itsinda rya Kalahari Conference mu mikino ya shampiyona ya Afurika ya Basketball, Basketball Africa League (BAL) y’uyu mwaka wa 2026, aho izahura n’amakipe akomeye arimo Al Ahly Ly yo muri Libya.

APR BBC kandi izaba iri mu itsinda rimwe na Petro de Luanda yo muri Angola, Johannesburg Giants yo muri Afurika y’Epfo, Dar City yo muri Tanzania na Nairobi City Thunder yo muri Kenya.

Imikino yo mu itsinda rya Kalahari izabera kuri SunBet Arena muri Afurika y’Epfo kuva tariki ya 27 Werurwe kugeza ku ya 5 Mata 2026. APR izatangira irushanwa ihura na Al Ahly Ly tariki ya 27 Werurwe saa kumi z’umugoroba (16:00 CAT), naho ku munsi nk’uwo, Johannesburg Giants izakina na Dar City saa moya z’ijoro (19:00 CAT).

Mu mikino ya BAL yabaye mu 2025, APR yasoje iri ku mwanya wa gatatu, igaragaza urwego rwiza. Ku rundi ruhande, Petro de Luanda yo yageze ku mukino wa nyuma, ariko itsindwa na Al Ahli Tripoli yo muri Libya yegukana igikombe.

Irushanwa rya BAL 2026 rizitabirwa n’amakipe 12 aturutse mu bihugu 12 bya Afurika, akazahatana mu matsinda abiri ari yo Kalahari na Sahara. Buri tsinda rizakina imikino 15, aho buri kipe izahura n’izindi zose bari mu itsinda rimwe inshuro imwe.

Ikipe ya APR ifite intego yo kongera kwitwara neza no kurenga umusaruro wa 2025, ishaka kugera ku mukino wa nyuma cyangwa no kwegukana igikombe cya BAL ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.

Aimee Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × one =

Previous Post

Are Universities Preparing Students for Jobs That Don’t Exist Yet?

Next Post

BREAKING: Congo yatangaje umukobwa wa Patrice Lumumba nk’umukandida uzahatana na Louise Mushikiwabo

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
BREAKING: Congo yatangaje umukobwa wa Patrice Lumumba nk’umukandida uzahatana na Louise Mushikiwabo

BREAKING: Congo yatangaje umukobwa wa Patrice Lumumba nk’umukandida uzahatana na Louise Mushikiwabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.