Nyuma y’uko Misiri ihakanye kwakira imikino y’akarere ka gatanu (Zone V) mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abagore muri Basketball, u Rwanda rwahawe uburenganzira bwo kuryakirira muri Kigali Arena kuva tariki 12-17 Nyakanga 2021.
Imikino ya nyuma y’igikombe cy’ibihugu izaba ikinwa ku nshuro ya 27 ikazabera muri Cameroon kuva tariki 17-26 Nzeri 2021.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryemewe ryashyizwe hanze n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball muri Afurika (FIBA-Afrique) yemereye u Rwanda ko ruzakira iyi mikino yari kubera mu Misiri.
Mu kwitegura iyi gahunda rero, ikipe y’igihugu nkuru mu bagore ikomeje umwiherero yitegura imikino y’Akarere ka 5, (FIBA Women’s AfroBasket 2021 Zone 5 Qualifiers), izabera muri Kigali Arena kuva itariki 12-17 Nyakanga 2021. Abakinnyi basanzwe bakina hanze y’u Rwanda bose bamaze kugera i Kigali.
Houston Whitney, Henderson Tiarra Monay, Ramu Kiyobe Chantal, Bella Murekatete, Hope Butera na Sifa Ineza Joyeuse nibo bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze bari mu mwiherero kuko bose bamaze kuhagera.
Butera Hope umwe mu bakinnyi bavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzitabazwa mu irushanwa
Bella Murekatete ukina muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, agaruka ku migendekere y’imyiteguro y’ikipe y’u Rwanda aho bigeze ubu, yavuze ko bameze neza kandi bumva neza ibyo umutoza mukuru Sheikh Sarr ababwira.
Murekatete avuga ko kuri we adafite ubunararibonye buhambaye mu ikipe y’igihugu nkuru ariko ngo yizeye ko Basketball yigiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugerekaho amasomo amaze guhabwa n’abatoza bizamufasha gufatanya na bagenzi be gushaka itike yo kujya muri Cameron.
“Ikipe y’igihugu twiteguye neza kandi turacyari kwitegura, buri mukinnyi wese arishimye kandi twiteguye kuzakina n’abo tuzaba duhanganye . Nibyo ntabwo abanyarwanda bazaza kutureba uko duhagaze ariko twizeye ko tuzakina tukabona umusaruro.
“Nsanzewe nkina muri Washington State University, nta bunararibonye mfite bwo gukina mu ikipe nkuru. Gusa, iyi ni Basketball kandi Basketball ni imwe ku isi hose niyo mpamvu niteguye gukina. Ibyo nzafasha ibihugu ni ibyo nize muri Amerika nkabifatanya n’ibyo umutoza ari kutubwirira muri rusange tugashaka uko igihugu twacyubahisha” Murekatete Bella
Murekatete asoza avuga ko abakinnyi b’u Rwanda basabwa gukorera hamwe kugira ngo bazabashe kubona umusaruro uzabaha itike yo kujya muri Cameron muri Nzeri uyu mwaka.
Micomyiza Rosine “CISSE” usanzwe ari kapiteni wa The Hoops Rwa ni umwe mu bakinnyi bakina imbere mu gihugu bitezwe mu irushanwa
Kugeza ubu ibihugu bitatu birimo; Kenya, South Sudan na Egypt nibyo bimaze kwemeza ko bizagera i Kigali muri iri rushanwa bityo mu gihe haba ntagihindutse hazakina ibihugu bine birimo u Rwanda ruzakira irushanwa (The Host).
Mu busanzwe, imikino y’akarere ka Gatanu (Zone 5) izaba igizwe n’ibihugu 11 aribyo, u Burundi, Misiri, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda, Eritrea, n’u Rwanda.
Umutoza mukuru w’u Rwansa Sheikh Sarr agerageza kwereka abakinnyi uko bahangana n’uwo bakina