Benin: Abayobozi ba Polisi y’u Rwanda na RIB bitabiriye inama yiga ku kurwanya ibirimo iterabwoba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Isabelle Kalihangabo bitabiriye inama ya polisi mpuzamahanga (Interpol) iri kubera muri Benin.

Iyi nama ya Interpol ibaye ku nshuro ya 25, iri kubera i Cotonou muri Benin, yitabiriwe n’ibihugu byo muri Afurika.
Iyi nama izamara iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Kamena 2022, ni imwe mu nama zitegurwa na Interpol igahuza abahagarariye ibihugu binyamuryango byo mu Karere ka Afurika, hagamijwe kungurana ibitekerezo, no gufata imyanzuro igamije kongerera imbaraga inzego nyubahirizategeko mu kurwanya ibyaha cyane cyane ibyambukiranya imipaka.

Izindi Nkuru

Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’umutekano wo mu gihugu cya Benin, Alassane Seidou ari kumwe na Perezida wa Interpol, Ahmed Naser Al Raisi, n’Umunyabanga mukuru wa Interpol, Jurgen Stock.

Ku murongo w’ibyigwa hari ukurebera hamwe imbogamizi zigaragara mu guhashya ibyaha ku Mugabane wa Afurika cyane cyane kurwanya ibyaha bigenda bivuka nk’ibyaha by’iterabwoba ndetse n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Muri iyi nama abayobozi ba Polisi n’abandi banyacyubahiro bakora mu nzego nyubahirizategeko ku mugabane wa Afurika bazanasuzumira hamwe uko hakongerwa imbaraga z’ubufatanye mu bihugu bigize uyu muryango wa Interpol ndetse n’abafatanyabikorwa bawo hagamijwe kongerera ubushobozi inzego zicunga umutekano; n’uruhare rwa Polisi mpuzamahanga hagamijwe gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu mwaka wa 2063 no gushyigikira ingamba z’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ku bufatanye bwa Polisi zo ku mugabane wa Afurika (AFRIPOL).

Uyu muryango wa Polisi Nyafurika washyizweho nk’urwego rw’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe hagamijwe ko Polisi zishyira hamwe mu Bihugu biwugize hagamijwe kurwanya icyahungabanya umutekano ku mugabane.

Inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zizanarebera hamwe uburyo bwakoreshwa hagamijwe gushyiraho ingamba zo guhashya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha byangiza ibidukikije, uko hashyirwaho ingamba zo kurengera abimukira, no kurwanya icuruzwa ry’abantu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru