Bidateye kabiri Congo iratunguranye ihita itangaza ibinyuranye n’ibyemerejwe i Burundi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’umunsi umwe Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bahuriye mu nama idasanzwe bakemeranya ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iganira na M23, Guverinoma y’iki Gihugu, yatsembye ivuga ko idashobora kuganira n’uyu mutwe, igaragaza ibyo ukwiye kubanza kubahiriza.

Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yateranye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize i Bujumbura mu Burundi.

Izindi Nkuru

Iyi nama yafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo usaba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuganira n’imitwe yose irimo na M23 yakomeje guheza mu biganiro.

Muri iyi nama yabereye i Bujumbura, Perezida Felix Tshisekedi yemeye ko Guverinoma ye izaganira n’umutwe wa M23, nkuko byemejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bya EAC, Prof Nshuti Manasseh wari muri iyi nama.

Gusa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahakanye ibyo kuganira n’uyu mutwe wa M23 yamaze kubatiza uw’iterabwoba.

Mu kiganiro Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, Patrick Muyaya akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gashyantare 2023, yavuze ko badashobora kuganira na M23.

Yagize ati “Ntabwo twiteguye kugirana ibiganiro na M23. Byumvikane neza, hari ibigomba kubahirizwa kugira ngo tuganire na M23 no kubura umubano n’u Rwanda kandi bikubiye mu byemezo by’i Luanda. Icya mbere ni hagomba guhagarikwa imirwano, bakarekura ibice bafashe bagasubira muri Sabyinyo, ubundi tukaba twagirana ibiganiro.”

Patrick Muyaya yakomeje avuga ko mu gihe ibi bitakubahirizwa, Guverinoma ya Congo Kinshasa idashobora kuganira na M23.

Uyu Muvugizi wa Guverinoma ya DRC yanagarutse kuri iriya nama y’i Bujumbura, avuga ko Perezida Tshisekedi nta nyandiko yaba yarashyizeho umukono, nkuko byagaragajwe mu mafoto.

Yagize ati Hari amafoto yagiye acaraca ariko nta nyandiko Perezida wa Repubulika yashyizeho umukono hariya, icyabaye byari ibiganiro byateguwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, cyakora muri biriya biganiro habayeho gusasa inzobe.”

Patrick Muyaya yavuze ko nta mpamvu yo kuba Igihugu cye cyari kugira ibyemezo gisinyaho mu gihe cyemera imyanzuro yafatiwe mu nama y’i Luanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru