Biratangaje!!: Impanga zavutse mu myaka ibiri itandukanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango wo muri Greenfield muri California muri Leta Zunze Ubumwe za America, wibarutse impanga z’abakobwa babiri bavutse mu myaka itandukanye aho umwe yavuze muri 2021 undi muri 2022.

Fatima Madrigal na Robert Trujillo bibarukiye mu bitaro byitwa Natividad Medical Center, mu ijoro ryo ku ya 31 Ukuboza 2021 rishyira tariki 01 Mutarama 2022.

Izindi Nkuru

Umwana umwe wa mbere muzi izi mpanga yavutse saa tanu na mirongo ine n’itanu (23:45’) z’ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2021 nyuma ‘imnota 15 havuka undi mwana wavutse saa sita zuzuye mu kadomo tariki 01 Mutarama 2022.

Gakuru (umwana wavutse mbere) n’impanga ye Alfredo barutanwa iminota 15 kandi bakaba batandukaniye ku kuba umwe yavutse mu mwaka utandukanye n’uwo mugenzi we yavutsemo.

Fatima Madrigal akaba ari we nyina w’izi mpanga, avuga ko bitangaje kuba abana be ari impanga ariko bakaza bazajya bagira amasabukuru yabo mu bihe bitandukanye.

Yagize ati “Biratandaje kuba ari impanga ariko bakaba bazajya bagira amasabakuru atandukanye. Byantunguye kandi biranshimisha kuba umwana umwe yavutse saa sita zuzuye.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru