Mu kwizihiza umunzi w’Intwari z’u Rwanda ku rwego rw’Akarere ka Ruhango, abagatuye bibukijwe kugira umuco w’ubutwari, barangwa no gukunda Igihugu, kwimakaza ubumwe ndetse no kwiteza imbere.
Ubwo hizihizwaga Umunsi w’Intwari z’Igihugu mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Ntongwe, hasobanuwe amateka yaranze Intwari z’Igihugu mu rwego rwo kuzirikana indangagaciro z’ubutwari zaranze Intwari z’u Rwanda.
Abaturage basabwe guharanira kugira umuco w’ubutwari, barangwa no gukunda igihugu, ndetse bakora ibikorwa byo kwiteza imbere no kwimakaza indangagaciro z’ubumwe, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney.
Ati “Na mbere mu butwari haremerwaga utishoboye kugira ngo agendane n’abandi mu iterambere. Gufasha abandi ni ukugira ngo babashe kuzamuka bajyane n’abandi mu iterambere, ndetse nabo babashe korora inka.”
Rutsisi Prudence wo mu Murenge wa Ntongwe avuga ko ku munsi w’Intwari, kuba yarorojwe inka bigiye kumufasha kwiteza imbere.
Ati: “Iyi nka igiye guhindura ubuzima bw’umuryango wanjye. Tugiye kubona amata yo guha abana, ndetse n’ifumbire izadufasha kongera umusaruro mu buhinzi.”
Undi worojwe witwa Claudine yavuze ko iki gikorwa kigaragaza ko kwizihiza Umunsi w’Intwari ari umunsi utazibagirana kuri we, dore ko iyi nka izamufasha kwiteza imbere.
Ati “Umunsi w’Intwari ni umunsi wanshimishije, kuko nari narabuze ubushobozi bwo kwigurira inka, none ndayibonye. Ndashimira Perezida wa Repubulika wazanye gahunda yo kutworoza inka.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwasabye abahawe inka kuzifata neza, gukomeza gahunda yo korozanya, no gusigasira indangagaciro zaranze Intwari z’u Rwanda binyuze mu bikorwa bifatika bigamije kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.

Prince Théogène NZABIHIMANA
RADIOTV10






