Bizimana Djihad ntari kuri gahunda y’abakinnyi b’Amavubi Stars bazakina na Uganda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bizimana Djihad “Djidro” umunyarwanda ukina hagati mu ikipe ya KMSK Deinze mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, ntari kuri gahunda y’abakinnyi b’u Rwanda bazahura na Uganda mu mukino w’umunsi wa gatatu wo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Umukino w’u Rwanda na Uganda uteganyijwe kuri uyu wa kane tariki 7 Ukwakira 2021 kuri sitade ya Kigali (18h00’).

Izindi Nkuru

Ku mugoroba w’iki cyumweru nibwo hasakaye amakuru avuga ko Bizimana Djihad yanduye icyorezo cya COVID-19 bityo bimukura ku rutonde rw’abakinnyi bakina hanze bazitabazwa ku mukino Amavubi Stars azakiramo Uganda Cranes.

Mu gitondo cy’uyu wa mbere nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryashyizeho gahunda y’uko abakinnyi bakina hanze bazagenda bagera mu Rwanda ndetse n’abamaze kuhagera. Kuri Bizimana Djihad bavuze ko atakije kubera uburwayi, gusa nta bwoko bw’indwara bagaragaje.

Bizimana Djihad yerekeje iburayi mu igeragezwa – APR FC

Bizimana Djihad ntazakina umukino wa Uganda Cranes

U Rwanda kuri ubu rufite inota rimwe mu itsinda rya gatanu (E) riyobowe na Mali ifite amanota ane (4).

Uganda itegerejwe mu Rwanda, iheruka kunganya na Mali 0-0, izasura u Rwanda tariki ya 7 Ukwakira 2021 kuri sitade ya Kigali mbere y’uko bakina umukino wo kwishyura tariki ya 10 Ukwakira 2021 kuri St Marry’s Kitende mu mujyi wa Kampala.

Uganda Cranes yatangiye imikino y’amatsinda inganya 0-0 na Kenya mbere y’uko n’ubundi banganya na Mali 0-0 kuri ubu bakaba bafite amanota abiri (2) mu gihe u Rwanda rufite inota rimwe rwakuye mu kunganya na Kenya igitego 1-1 kuri sitade ya Kigali kuko umukino ufungura amatsinda, u Rwanda rwatsinzwe na Mali igitego 1-0 i Agadir muri Morocco.

Blow for Rwanda as Bizimana is Suspended for Return Leg – KT PRESS

Bizimana Djihad ntazitabira ubutumire bw’Amavubi Stars kubera COVID-19

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru