• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

BREAKING: AFC/M23 nyuma yo kwakira Kabila yungutse abandi banyapolitiki barimo uw’inararibonye

radiotv10by radiotv10
04/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
BREAKING: AFC/M23 nyuma yo kwakira Kabila yungutse abandi banyapolitiki barimo uw’inararibonye
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryakiriye Umunyapolitiki Marcelin Cishambo wigeze kuba Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo n’abandi banyapolitiki barimo abatavuga rumwe n’ubutegetsi, baje kwiyunga kuri iri Huriro riri gukorana na Joseph Kabila wabaye Perezida wa Congo.

Uku kwakira uyu munyapolitiki byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Kamena 2025.

Mu butumwa bwe, Lawrence Kanyuka, yagize ati “Uyu munsi tariki 04 Kamena, i Goma turemeza ko Guverineri w’Icyubahiro wa Kivu y’Epfo, Marcelin Cishambo ndetse n’irindi tsinda rigizwe n’inararibonye muri Politiki n’abandi bayobozi, ndetse na bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abo muri diyasipora.”

Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko iri Huriro “AFC/M23 rihamagarira abandi bose bakunda Igihugu gutera intambwe” bakaza kwifatanya na ryo.

Uyu munyapolitiki Marcelin Cishambo wabaye Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo hagati ya 2010 na 2017 akaba yaranabaye Umujyanama mu bya politiki w’Umukuru w’Igihugu muri muri 2006, yiyunze kuri AFC/M23 nyuma y’igihe gito iri Huriro ryakiriye Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu na we uri gukorera ibikorwa bya Politiki mu Mujyi wa Goma.

Joseph Kabila wageze mu Mujyi wa Goma mu mpera z’ukwzi gushize kwa Gicurasi, akomeje kwakira amatsinda y’ingeri zinyuranye, aho ari kwakira ibitekerezo byabo, kugira ngo abone uko atanga umusanzu we mu gusubiza ku murongo iki Gihugu avuga ko kigeze aharindimuka kubera ubutegetsi buriho budashoboye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − twelve =

Previous Post

Amb.Rwamucyo wari uhagarariye u Rwanda muri Loni yashyikirije Perezida wa Kenya impapuro zo kuruhagararirayo

Next Post

Steps to have a creative mind

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Steps to have a creative mind

Steps to have a creative mind

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.