Umuhanzikazi mu njyana ya R&B,Butera Knowless yarezwe mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) n’uwumwishyuza miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu z’amafaranga y’u Rwanda (1,300,000 FRW).
Butera Knowless yarezwe mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, yishyuzwa miliyoni miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu z’amafaranga y’u Rwanda (1,300,000 FRW) amafaranga ashingiye ku kimina yabanagamo n’itsinda ry’abandi bantu agahabwa amafaranga ariko cyasenyuka ntayasubize.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko iki kirego cyakiriwe.
Ati “Twaracyakiriye. Kizasuzumwa gihabwe umurongo niba hari ibyaha birimo azabibazwa. Ni ikirego kijyanye n’ibi bya ‘Pyramid.’”
Dr Murangira yavuze ko kuva aho RIB itangiye itangazo isaba abantu kwirinda kujya muri ibi bimina, hari abantu bakibiyoboka abasaba kubizibukira kuko bihombya.
Ati “Hari abantu bakibijyamo, turasaba abantu kugira amakenga, bakava muri ibi bintu, bihombya benshi kurusha uko byungura bamwe. Ni amafaranga y’abantu benshi yinjira mu mifuka y’intsinda ry’abantu bake, abantu bari bakwiriye kubyitondera.”
Bivugwa ko ayo mafaranga Knowless yayahawe mu mpera za Mata 2021, aho buri wese mu binjiraga muri iki kimina yasabwaga gutanga 1.350.000 Frw.
Ukubye ayo abantu batandatu bahaye Butera Knowless, usanga uyu muhanzikazi yarahawe 8.100.000 Frw. Bivugwa ko mu minsi ishize, bashatse kujya gutanga ikirego nk’itsinda ariko bamwe ntibabashe kuboneka, uwari ukomerewe aba ariwe ufata iya mbere atanga ikirego kuko ngo uyu muhanzikazi bamwandikira bakanamuhamagara ntiyitabe.