Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Tariki 26 Mutarama 2018, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yatangaje ku mugaragaro inyito yemewe ya Jenoside yakorwe yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Kuva icyo gihe hari bimwe mu Bihugu byakomeje kwinangira ku gukoresha iyi nyito, birimo nka Leta Zunze Ubumwe za America, zakoreshaga izindi mvugo nka ‘Jenoside yo mu Rwanda’.
Ubwo u Rwanda n’Isi yose bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubutumwa bwashyizwe hanze na Nick Checker, Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bishinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za America, yakoresheje iyi nyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muyobozi yavuze ko “yishimiye kugira uruhare kwifatanya n’u Rwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32” aho yavuze ko America “yifatanyije n’Abanyarwanda kuzirikana amahano yabagwiririye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yavuze ko kuri uyu munsi tariki 07 Mata, hazirikanwa inzirakarengane z’Abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe muri iki gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’abandi bazize kwitandukanya n’ubutegetsi bubi bwakoze Jenoside.
Ati “Muri iki gihe gikomeye, nifatanyije namwe mwese kuzirikana ubuzima bw’inzirakarengane zishwe, imiryango yazimiye, n’imiryango yasenyutse. Nasuye u Rwanda ubwanjye kandi niboneye imbonankubone ahantu hagaragaza amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, i Nyamata na Ntarama, hahoze ari insengero za Gatolika aho Abatutsi ibihumbi mirongo bahungiye bakicwa bunyamaswa n’abahezanguni.”
Yatangaje ko ubwe yihagarariye muri ziriya nzibutso, yiboneye amateka ashaririye y’ibyabaye mu Rwanda, ndetse ko na we ubwe byamukoze ku mutima mu buryo bukomeye.
Ati “Ibizinga bikiri muri aha hahoze ari ahantu hatagatifu, ntabwo ari ibimenyetso gusa, ahubwo ni gihamya zifatika y’ubuzima bwambuwe abantu, n’ibikorwa bibi byazanywe ahari ahantu ho kumvira ijambo ry’Imana.”
Yavuze ko no ku ruhimbi, ahazwi nka Altar, hagombaga kuba ahantu hatagatifu, hakorewe amarorerwa, hakicirwa abantu hakamenerwa “amaraso y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Ati “Ku banyagaturika nanjye ubwanjye ndimo, Altar ntabwo ari ameza asanzwe, ahubwo ni kuri Calvary. Nk’uko kiliziya ibyigisha, buri misa iturwa nk’igitambo ya Yezu Kristu ku musaraba. Kubona altar iriho amaraso y’ikiremwamuntu ni amahano, mu buryo buteye ubwoba, n’aho igitambo cya Kristo n’ubushobozi bw’abantu bwo gukora icyaha bihurira.”
Yakomeje avuga ko kugeza n’uyu munsi Alitari ifatwa nk’ikimenyetso cy’amizero. Kandi ko ijambo rya nyuma rya Yezu, yavugiye ku musaraba, yavuze ko “urupfu rutazongera kubaho ukundi, ahubwo ko hazabaho umuzuko.”
Uyu muyobozi mu buyobozi bwa America, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda atari impanuka, ahubwo ko byateguwe n’ubutegetsi bubi bwateguye Jenoside yakorewe Abatutsi bukanayishyira mu bikorwa.
Yatangaje kandi ko ubuyobozi buriho ubu burangajwe imbere n’abahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, bwimakaje ubumwe n’ubwiyunge, none ubu u Rwanda akaba ari Igihugu cy’intangarutero, ndetse ko Leta Zunze Ubumwe za America, zikomeje gufatanya n’Abanyawanda mu bumwe n’ubwiyunge no kwimakaza amahoro.
RADIOTV10










