Saturday, April 4, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bwa mbere ibiciro bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda byageze mu 2000Frw biranarenga

radiotv10by radiotv10
04/04/2026
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hatangajwe ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego Ngenzuramikorere RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli bibaye ibya mbere byo hejuru mu Rwanda, aho nka Lisansi yageze ku 2 303 Frw kuri Litiro.

Ibi biciro bishya byatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Mata 2026, byatangiye kubahirizwa guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Mata, saa kumi n’ebyiri.

Itangazo rya RURA rivuga ko “Lisansi ntigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 2 303 kuri Litiro.” Mu gihe “Mazutu ntigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 2 205 kuri Litiro.”

Urwego Ngenzuramikorere ruvuga ko “Ibi biciro bishya byashyizweho hashingiwe ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’ingamba Leta yu Rwanda yafashe mu guhangana

n’ingaruka z’impinduka zigenda ziyongera ku rwego rw’Isi.”

RURA kandi yahise inatangaza ko “hashingiwe ku mpinduka z’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli, n’ibindi bigenderwaho mu gushyiraho igiciro, ibiciro fatizo by’ingendo rusange na byo byavuguruwe” aho mu Mujyi wa Kigali umugenzi azajya yishyura 59,28 Frw ku kilometero, na 41,58 Frw ku ngendo zo mu Ntara.

Ibi biciro by’ingendo byo, bizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku wa Mbere tariki 06 Mata 2026, nyuma yuko hazaba hashyizwe hanze ibiciro birambuye kuri buri muhanda.

RURA yaboneyeho gutanga inama ivuga ko “Abaturarwanda barasabwa guteganya neza ingendo zabo, gukoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange no kwirinda ingendo zitari ngombwa, hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli.”

Ibi biciro byatangajwe nyuma gato yuko Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva agiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku ngamba u Rwanda rwafashe mu guhangana n’ingaruka z’intambara iri mu burasirazuba bwo hagati, yateye izamuka ry’ibiciro by’ingufu n’ibikomoka kuri peteroli.

Dr Nsengiyumva yari yatangaje ko Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bigomba kuzamuka kubera uburyo bihagaze ku isoko mpuzamahanga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + nine =

Previous Post

The Difference Between ‘Good’ and ‘Bad’ Procrastination

Next Post

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi na Madamu we bitabiriye Inzira y’Umusaraba

Related Posts

The Difference Between ‘Good’ and ‘Bad’ Procrastination

The Difference Between ‘Good’ and ‘Bad’ Procrastination

by radiotv10
04/04/2026
0

Procrastination has always been seen as the enemy of productivity. It’s often associated with laziness, missed deadlines, and unnecessary stress....

Abavuga ko ingamba z’ubwirinzi ari ukuba RDF iri muri Congo, kuzumvikana na Tshisekedi,…Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro

Abavuga ko ingamba z’ubwirinzi ari ukuba RDF iri muri Congo, kuzumvikana na Tshisekedi,…Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro

by radiotv10
03/04/2026
0

Perezida Paul Kagame yagize icyo avuga ku bavuga ko ingamba z'ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho ari ukohereza Ingabo zarwo muri DRC,...

Menya Abayobozi bashyizwe mu myanya barimo CP Badege wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Menya Abayobozi bashyizwe mu myanya barimo CP Badege wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
03/04/2026
0

Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi banyuranye, barimo CP Theos Bagede wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, wagizwe Komiseri...

Gatsibo: Ubuhamya bw’ingaruka z’amakimbirane mu miryango bwumvikanisha ko hari n’abashatse kwiyahura

Gatsibo: Ubuhamya bw’ingaruka z’amakimbirane mu miryango bwumvikanisha ko hari n’abashatse kwiyahura

by radiotv10
03/04/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gatsibo baravuga ko amakimbirane mu miryango bakomeje guhura na yo yabagizeho ingaruka mu...

Bavuga ko imyaka itatu yihiritse bategereje ibyo bizejwe nyuma yuko ibikorwa by’amajyambere bibangirije ibyabo

Bavuga ko imyaka itatu yihiritse bategereje ibyo bizejwe nyuma yuko ibikorwa by’amajyambere bibangirije ibyabo

by radiotv10
03/04/2026
0

Abaturage batuye mu Kagari ka Ruturo, Umurenge wa Kibilizi,  mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bangirijwe imyaka yabo mu gihe...

IZIHERUKA

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi na Madamu we bitabiriye Inzira y’Umusaraba
AMAHANGA

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi na Madamu we bitabiriye Inzira y’Umusaraba

by radiotv10
04/04/2026
0

Hatangajwe ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda

Bwa mbere ibiciro bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda byageze mu 2000Frw biranarenga

04/04/2026
The Difference Between ‘Good’ and ‘Bad’ Procrastination

The Difference Between ‘Good’ and ‘Bad’ Procrastination

04/04/2026
Capt.Ibrahim Traoré yemeza ko Demokarasi yazaniwe Abanyafurika ari yo yangije byinshi

Capt.Ibrahim Traoré yemeza ko Demokarasi yazaniwe Abanyafurika ari yo yangije byinshi

03/04/2026
Abavuga ko ingamba z’ubwirinzi ari ukuba RDF iri muri Congo, kuzumvikana na Tshisekedi,…Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro

Abavuga ko ingamba z’ubwirinzi ari ukuba RDF iri muri Congo, kuzumvikana na Tshisekedi,…Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro

03/04/2026
Menya Abayobozi bashyizwe mu myanya barimo CP Badege wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Menya Abayobozi bashyizwe mu myanya barimo CP Badege wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

03/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Ndayishimiye w’u Burundi na Madamu we bitabiriye Inzira y’Umusaraba

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi na Madamu we bitabiriye Inzira y’Umusaraba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi na Madamu we bitabiriye Inzira y’Umusaraba

Bwa mbere ibiciro bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda byageze mu 2000Frw biranarenga

The Difference Between ‘Good’ and ‘Bad’ Procrastination

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.