• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bavuga ko imyaka itatu yihiritse bategereje ibyo bizejwe nyuma yuko ibikorwa by’amajyambere bibangirije ibyabo

radiotv10by radiotv10
03/04/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bavuga ko imyaka itatu yihiritse bategereje ibyo bizejwe nyuma yuko ibikorwa by’amajyambere bibangirije ibyabo
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage batuye mu Kagari ka Ruturo, Umurenge wa Kibilizi,  mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bangirijwe imyaka yabo mu gihe hubakwaga urugomero rw’amashanyarazi muri aka gace, ariko bakaba bamaze imyaka irenga itatu batarishyurwa amafaranga bari bemerewe nyuma yo kubarirwa agaciro k’ibyangiritse.

Aba baturage bavuga ko hashize imyaka irenga itatu babariwe, ariko bakaba bagitegereje amafaranga yabo, ibintu bavuga ko byabagizeho ingaruka zikomeye zirimo ubukene n’ibura ry’ibibatunga.

Niyonsaba Philomina, utuye mu Kagari ka Ruturo, yagize ati “Batubariye imyaka yacu yangiritse, batubwira ko tuzishyurwa vuba, ariko hashize imyaka irenga itatu tutarabona amafaranga. Ubu imibereho yarahindutse, kuko twari dutunzwe n’iyo mirima yangiritse. Turasaba ko badufasha tukishyurwa.”

Nyirahirwa Epiphanie na we avuga ko kuba batarishyuwe byatumye ubuzima burushaho gukomera, agira ati “Iyo myaka yangiritse ni yo yadufashaga kubona ibyo kurya no kurihira abana amashuri. Kuba tutarishyuwe byatumye tugira ubukene bukabije. Turifuza ko ubuyobozi bwadutabara ikibazo cyacu kigakemuka. Bangirije ikawa, ibirayi n’imyumbati.”

Aba baturage basaba ko bakwishyurwa amafaranga y’imitungo yabo yangiritse, kugira ngo bongere kwisuganya mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Gisagara buvuga ko iki kibazo bugiye kugikurikirana, hagamijwe kumenya impamvu aba baturage batishyuwe kandi abandi barishyuwe.

Uhagarariye REG muri aka Karere, Bakenerinzugu Dominique, yagize ati “Tugiye gukurikirana iki kibazo tumenye abo baturage abo ari bo ndetse n’impamvu batishyuwe, hanyuma harebwe uko bakemurirwa ikibazo cyabo.”

Aba baturage kandi basaba ko mu gihe hagiye kubakwa ibikorwa remezo nk’ibi, hajya habanza kwishyurwa ibyangiritse mbere y’uko imirimo itangira, kugira ngo birinde ko abaturage bahura n’ibibazo by’imibereho mibi bitewe no gutakaza imitungo yabo batishyuwe.

Bavuga ko kwishyurwa ku gihe byatuma umuturage atahura n’ibibazo bikomeye nk’inzara n’ubukene, cyane cyane iyo umutungo wangiritse ari wo wari umutunze.

Bavuga ko imitungo yabo yangiritse ubwo hakorwaga urugomero rw’amashanyarazi

Basaba kwishyurwa kuko hashize igihe kinini

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 2 =

Previous Post

Ibiri mu ibaruwa yanditswe n’umunyamakuru DC Clement nyuma yo gufungwa

Next Post

Gatsibo: Ubuhamya bw’ingaruka z’amakimbirane mu miryango bwumvikanisha ko hari n’abashatse kwiyahura

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Gatsibo: Ubuhamya bw’ingaruka z’amakimbirane mu miryango bwumvikanisha ko hari n’abashatse kwiyahura

Gatsibo: Ubuhamya bw'ingaruka z’amakimbirane mu miryango bwumvikanisha ko hari n'abashatse kwiyahura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.