Bwa mbere Perezida Kagame yavuze ubuhamya bwa mubyara we wiciwe i Kigali muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri iki Cyumweru, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku Isi yose, bifatanyije n’u Rwanda mu muhango udasanzwe wo gutangira icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’aba Guverinoma baturutse mu bice bitandukanye, wabimburiwe n’igikorwa cyo gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Izindi Nkuru

Perezida Kagame yatangije icyumweru cyo kwibuka umuhango wabereye muri BK Arena hatangirwa imbwirwaruhame n’ubutumwa bujyanye no gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Perezida Kagame yagejje ijambo ku bitabiriye uyu muhango. Yavuze ko abarokotse babaye intwari mu myaka 30 ishize. Agaruka ku rupfu rwa mubyarawe wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kubera bariyeri zari hirya no hino muri Kigali, Florence ntabwo yabonye uko ahunga ngo ave mu rugo. Jenoside imaze gutangira yavuganye inshuro zitandukanye kuri telefone na Perezida Kagame wari ku Mulindi, amubwira uko byifashe muri Kigali. Kubera ko ingabo za RPA zitashoboraga kugera muri Kigali ngo zimutabare, Ubwo Gen Romeo Dallaire wayoboraga ingabo za Loni yasuraga Kagame ku Mulindi, yamubajije niba atamufasha gutabara Florence n’abo bari kumwe. Romeo Dallaire yavuze ko azagerageza, icyakora ngo ntibyamukundiye kuko ingabo yohereje zatangiriwe n’Interahamwe. Ati “Ubwa nyuma muvugisha, naramubajije niba hari uwaba yaje kumureba, Aravuga ngo oya, atangira kurira. Yarambwiye ati ‘Paul, hagarika ibyo kudutabara, ntabwo tugishaka kubaho ukundi’. Nahise numva icyo ashatse kuvuga, yahise akupa telefone.”

Florence n’abo bari kumwe bishwe mu gitondo cya tariki 16 Gicurasi 1994. Perezida Kagame yavuze ko Florence yagambaniwe n’umwe mu bo bakoranaga muri UNDP. Ikibabaje, ni uko uwagambaniye Florence n’abo bari kumwe yakomeje gukorera Loni na nyuma ya Jenoside, kandi ibimenyetso by’uruhare rwe muri Jenoside byaramenyekanye.

RadioTV10Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru