Tuesday, May 13, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bwa mbere Perezida Kagame yavuze ubuhamya bwa mubyara we wiciwe i Kigali muri Jenoside yakorewe Abatutsi

radiotv10by radiotv10
07/04/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Bwa mbere Perezida Kagame yavuze ubuhamya bwa mubyara we wiciwe i Kigali muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri iki Cyumweru, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku Isi yose, bifatanyije n’u Rwanda mu muhango udasanzwe wo gutangira icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’aba Guverinoma baturutse mu bice bitandukanye, wabimburiwe n’igikorwa cyo gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame yatangije icyumweru cyo kwibuka umuhango wabereye muri BK Arena hatangirwa imbwirwaruhame n’ubutumwa bujyanye no gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Perezida Kagame yagejje ijambo ku bitabiriye uyu muhango. Yavuze ko abarokotse babaye intwari mu myaka 30 ishize. Agaruka ku rupfu rwa mubyarawe wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kubera bariyeri zari hirya no hino muri Kigali, Florence ntabwo yabonye uko ahunga ngo ave mu rugo. Jenoside imaze gutangira yavuganye inshuro zitandukanye kuri telefone na Perezida Kagame wari ku Mulindi, amubwira uko byifashe muri Kigali. Kubera ko ingabo za RPA zitashoboraga kugera muri Kigali ngo zimutabare, Ubwo Gen Romeo Dallaire wayoboraga ingabo za Loni yasuraga Kagame ku Mulindi, yamubajije niba atamufasha gutabara Florence n’abo bari kumwe. Romeo Dallaire yavuze ko azagerageza, icyakora ngo ntibyamukundiye kuko ingabo yohereje zatangiriwe n’Interahamwe. Ati “Ubwa nyuma muvugisha, naramubajije niba hari uwaba yaje kumureba, Aravuga ngo oya, atangira kurira. Yarambwiye ati ‘Paul, hagarika ibyo kudutabara, ntabwo tugishaka kubaho ukundi’. Nahise numva icyo ashatse kuvuga, yahise akupa telefone.”

Florence n’abo bari kumwe bishwe mu gitondo cya tariki 16 Gicurasi 1994. Perezida Kagame yavuze ko Florence yagambaniwe n’umwe mu bo bakoranaga muri UNDP. Ikibabaje, ni uko uwagambaniye Florence n’abo bari kumwe yakomeje gukorera Loni na nyuma ya Jenoside, kandi ibimenyetso by’uruhare rwe muri Jenoside byaramenyekanye.

RadioTV10Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + seven =

Previous Post

Mu kindi Gihugu cyo muri Afurika hazamutse bombori bombori kubera gusubika amatora

Next Post

Perezida Kagame na Madamu batangije Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Related Posts

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we

by radiotv10
13/05/2025
0

Umukozi w’Imana Pastor Julienne Kabanda Kabirigi uherutse gufungirwa umuryango ushingiye ku myerereye ‘Grace Room Ministries’ ayobora, yasabye abantu kuba maso...

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

by radiotv10
13/05/2025
0

Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, ni rimwe mu ya Polisi y'u Rwanda, benshi babona iyo ryiyambajwe igihe habaye impanuka...

Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

by radiotv10
13/05/2025
0

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye yavuze ko u Rwanda rumaze kuba indashyikirwa mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga, bityo ko n’ibindi...

AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye

AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye

by radiotv10
13/05/2025
0

Perezida Paul Kagame witabiriye Inama muri Côte d’Ivoire yanatangiyemo ikiganiro, yahuye n’abayobozi batandukanye barimo Abakuru b’Ibihugu bagenzi be banaganiriye ku...

Huye: Ubuyobozi n’abaturage ntibavuga rumwe ku ntandaro y’ikibazo cy’Umudugudu ugaragaramo abana benshi bataye ishuri

Huye: Ubuyobozi n’abaturage ntibavuga rumwe ku ntandaro y’ikibazo cy’Umudugudu ugaragaramo abana benshi bataye ishuri

by radiotv10
13/05/2025
0

Ababyeyi batujwe mu mudugudu w’abatishoboye uherereye mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye, bavuga ko...

IZIHERUKA

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we
MU RWANDA

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we

by radiotv10
13/05/2025
0

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

13/05/2025
Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi

Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi

13/05/2025
Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

13/05/2025
Iby’ibibazo by’amikoro bivugwa mu ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda byashyize hanze n’abakozi bayo

Iby’ibibazo by’amikoro bivugwa mu ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda byashyize hanze n’abakozi bayo

13/05/2025
AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye

AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye

13/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame na Madamu batangije Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Perezida Kagame na Madamu batangije Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.