Monday, September 9, 2024

CHOGM: Museveni na we aje i Kigali nyuma y’imyaka 5 atahakandagira, afashe indege idasanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Yoweri Kaguta Museveni na we ari mu nzira yerecyeza i Kigali mu Rwanda mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Commonwealth (GHOGM), akaba aje mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu atahaheruka.

We ubwe abinyujije kuri Twitter ye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena, Yoweri Museveni, yatangaje ko na we yerecyeje i Kigali.

Mu butumwa bwe yagize ati “Nerecyeje muri Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth (CHOGM) iri kubera i Kigali mu Rwanda.”

Ubu butumwa bwa Museveni buherekejwe n’ifoto imugaragaza yurira rutemikirere idasanzwe ya Kajugujugu idatandukanye cyane n’izimenyerewe ku ngabo.

Uretse kuba Museveni aje mu Rwanda mu nama ya CHOGM, ni n’uruzinduko rw’amateka kuko ahagarutse nyuma yuko Igihugu cye n’u Rwanda bubuye umubano wigeze kumara igihe urimo igitotsi.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yaherukaga mu Rwanda muri 2017 ubwo yitabiraga irahira rya mugenzi we Perezida Paul Kagame .

Museveni aje mu Rwanda nyuma y’amezi abiri na we agenderewe na Perezida Paul Kagame wagiye muri Uganda tariki 24 Mata 2022 ubwo yari yitabiriye ibirori by’isabukuru y’umuhungu wa Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba.

Uru ruzinduko rwa Perezida Paul Kagame na rwo rwari amateka kuko rwari rubaye urwa mbere agize kuva Ibihugu byombi yakubura umubano wari umaze igihe urimo igitotsi.

Ubwo yakirwaga na Museveni, mu birori bya Muhoozi, Perezida Paul Kagame yavuze ko na we yishimiye kugaruka muri Uganda nyuma y’imyaka myinshi atahagera, aboneraho gushimira uyu muhungu wa Museveni kuba yaragize uruhare rukomeye mu kubyutsa umubano w’Ibihugu byombi.

Museveni aje mu Rwanda nyuma yuko abandi Baperezida n’Abakuru ba za Guverinoma bo mu Bihugu bya Commonwealth basesekaye i Kigali barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari; uwa Ghana, Nana Akufo-Addo; uwa Sierra Leone, Julius Maada Bio, Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau.

Aba bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye ibikorwa bya CHOGM, biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2022 bazagirana ibiganiro.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts