Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Congo: Umunyapolitiki wise abategetsi amabandi, Umuvugizi wa Guverinoma ati “Birashimangira intambwe y’ubwisanzure”

radiotv10by radiotv10
19/07/2022
in MU RWANDA
0
Congo: Umunyapolitiki wise abategetsi amabandi, Umuvugizi wa Guverinoma ati “Birashimangira intambwe y’ubwisanzure”
Share on FacebookShare on Twitter

Patrick Muyaya, Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagize icyo avuga ku Munyapolitiki Jean-Marc Kabund watangaje ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bugizwe n’amabandi, avuga ko bishimangira intambwe ishimishije y’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Patrick Muyaya yabitangaje kuri uyu wa Mbere ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku munsi umwe n’icya Jean-Marc Kabund wigeze kuyobora Ishyaka rya Felix Tshisekedi, ubu akaba yatangije ishyaka rye ndetse akaba yiyimeje guhangana na Perezida.

Muri iki kiganiro yagaragarijemo umujinya w’umuranduranzuzi, Jean-Marc Kabund yavuze ko yicuza kuba yarayoboye ishyaka rya Tshisekedi none ubutegetsi bwe bukaba bukomeje kokama n’ibikorwa bibi bikorwa n’abategetsi, aho avuga ko biba umutungo w’Igihugu.

Yagize ati “Dufite Guverinoma y’amabandi, asahura umutungo w’Igihugu. Kuba nta buyobozi buhamye dufite mu Gihugu, byadushyize mu kibazo cya dipolomasi idafatika.”

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba na Minisiti w’Itangazamakuru n’Itumanaho, Patrick Muyaya na we wagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, yagarutse kuri uyu Munyapolitiki n’ibyo yatangaje.

Yavuze ko ibyo yatangaje bigaragaza intambwe ikomeye iki Gihugu kimaze gutera mu bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo kandi ko byagezweho ku butegetsi bwa Tshisekedi.

Yagize ati “Niba hari ikintu kzwi kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni ubwisanzure bwo gutanga ibiterekezo. Ni ukuvuga ngo buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga icyo ashaka. Ibi biratuganisha kuri Demokarasi twifuza twese.”

Gusa yavuze ko amagambo aremereye yakoreshejwe na Jean-Marc Kabund anenga ubutegetsi bwa Tshisekedi  ubwo yavugaga ko yifuza ko buvaho kuko bunaniwe, yirengagije ko ubu butegetsi butandukanye cyane n’ubwabanjije.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 13 =

Previous Post

DRC yahishuye icyo Museveni yabwiye Tshisekedi mbere yuko ahurira na Kagame i Luanda

Next Post

Umunyamakuru warongoye umukobwa uba Canada batandukanye bamaze igihe gito bimukiyeyo

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru warongoye umukobwa uba Canada batandukanye bamaze igihe gito bimukiyeyo

Umunyamakuru warongoye umukobwa uba Canada batandukanye bamaze igihe gito bimukiyeyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.