Congo yakoze igikorwa kigaragaza ko idafite ubushake ko ibyayo n’u Rwanda bikemuka mu mahoro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanze kwitabira ibiganiro byagombaga kuyihuza n’u Rwanda muri Qatar byari bigamije gukomeza mu nzira z’ibiganiro zo gushaka umuti w’ibibazo bihari, bituma u Rwanda rwibaza niba iki Gihugu cyifuza ko ibibazo bihari bikemuka burundu.

Ni ibiganiro byari biteganyijwe kubera i Doha muri Qatar kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023, aho byavugwaga ko bigomba guhuza Abakuru b’Ibihugu byombi, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Umunyamakuru witwa Pascal Mulegwa wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukorera ibitangazamakuru mpuzamahanga nka Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ndetse na France 24, yatangaje ko Perezida Felix Tshisekedi yanze kwitabira ibi biganiro, kuko adashaka imishyikirano.

Perezida Tshisekedi yanze kwitabira ibi biganiro, nyuma y’iminsi micye Guverinoma y’Igihugu cye ishyize hanze itangazo ryagaragayemo ko iki Gihugu kiri gutegura umugambi mubisha wo gushoza intambara ku Rwanda.

Iri tangazo rya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagiye hanze tariki 17 Mutarama 2023, ryakurikiwe n’irya Guverinoma y’u Rwanda ryashyizwe hanze tariki 19 Mutarama 2023, rivuga ko ibikubiye mu rya DRC bigaragaza uwo mugambi wo gutera u Rwanda hanashingiwe ku kuba iki Gihugu cyarahaye ikiraka abacancuro b’Abarusiya.

 

Guverinoma y’u Rwanda yongeye kubyibazaho

Nyuma yuko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanze kwitabira ibi biganuro byari biteganyijwe kuri uyu wa Mbere, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko bitumvikana kuba hari umuturanyi ushinja u Rwanda kumushotora ariko yatumirwa mu biganiro byo kubitorera umuti ntabyitabire kandi ko bitabaye inshuro imwe.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Mukuralinda yagize ati “Nyuma yuko ashinje u Rwanda ubushotoranyi n’abavandimwe [ba DRC] be bari kurwana [yavugaga M23], umuhuza yagutumiye kuguhuza na bo. Urabyanga.”

Mukuralinda yakomeje avuga kandi ko uwo muturanyi yongeye kwifuza ubuhuza ariko nanone akaba yanze kuganira n’u Rwanda. Ati “Niba wanga ibiganiro no guhura na bo, ukeka ko ari inde uzakemura ikibazo?”

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yasoje ubutumwa bwe yibaza niba koko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yifuza ko ibi bibazo bikemuka hifashishijwe inzira z’amahoro.

Ati “Ese mu by’ukuri waba wifuza ko haboneka umuti urambye w’iki kibazo cy’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo?”

Alain Mukuralinda kandi aherutse kuvuga ku marenga acibwa na DRC yagaragaje ko yifuza gushoza intambara ku Rwanda, avuga ko rutajya rwifuza na rimwe guteza intambara ku muturanyi ariko ko Congo niramuka iyirushoyeho, ntakizarubuza kuyirwana.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru