Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Congo yakoze igikorwa kigaragaza ko idafite ubushake ko ibyayo n’u Rwanda bikemuka mu mahoro

radiotv10by radiotv10
23/01/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Congo yakoze igikorwa kigaragaza ko idafite ubushake ko ibyayo n’u Rwanda bikemuka mu mahoro
Share on FacebookShare on Twitter

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanze kwitabira ibiganiro byagombaga kuyihuza n’u Rwanda muri Qatar byari bigamije gukomeza mu nzira z’ibiganiro zo gushaka umuti w’ibibazo bihari, bituma u Rwanda rwibaza niba iki Gihugu cyifuza ko ibibazo bihari bikemuka burundu.

Ni ibiganiro byari biteganyijwe kubera i Doha muri Qatar kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023, aho byavugwaga ko bigomba guhuza Abakuru b’Ibihugu byombi, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umunyamakuru witwa Pascal Mulegwa wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukorera ibitangazamakuru mpuzamahanga nka Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ndetse na France 24, yatangaje ko Perezida Felix Tshisekedi yanze kwitabira ibi biganiro, kuko adashaka imishyikirano.

Perezida Tshisekedi yanze kwitabira ibi biganiro, nyuma y’iminsi micye Guverinoma y’Igihugu cye ishyize hanze itangazo ryagaragayemo ko iki Gihugu kiri gutegura umugambi mubisha wo gushoza intambara ku Rwanda.

Iri tangazo rya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagiye hanze tariki 17 Mutarama 2023, ryakurikiwe n’irya Guverinoma y’u Rwanda ryashyizwe hanze tariki 19 Mutarama 2023, rivuga ko ibikubiye mu rya DRC bigaragaza uwo mugambi wo gutera u Rwanda hanashingiwe ku kuba iki Gihugu cyarahaye ikiraka abacancuro b’Abarusiya.

 

Guverinoma y’u Rwanda yongeye kubyibazaho

Nyuma yuko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanze kwitabira ibi biganuro byari biteganyijwe kuri uyu wa Mbere, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko bitumvikana kuba hari umuturanyi ushinja u Rwanda kumushotora ariko yatumirwa mu biganiro byo kubitorera umuti ntabyitabire kandi ko bitabaye inshuro imwe.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Mukuralinda yagize ati “Nyuma yuko ashinje u Rwanda ubushotoranyi n’abavandimwe [ba DRC] be bari kurwana [yavugaga M23], umuhuza yagutumiye kuguhuza na bo. Urabyanga.”

Mukuralinda yakomeje avuga kandi ko uwo muturanyi yongeye kwifuza ubuhuza ariko nanone akaba yanze kuganira n’u Rwanda. Ati “Niba wanga ibiganiro no guhura na bo, ukeka ko ari inde uzakemura ikibazo?”

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yasoje ubutumwa bwe yibaza niba koko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yifuza ko ibi bibazo bikemuka hifashishijwe inzira z’amahoro.

Ati “Ese mu by’ukuri waba wifuza ko haboneka umuti urambye w’iki kibazo cy’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo?”

Alain Mukuralinda kandi aherutse kuvuga ku marenga acibwa na DRC yagaragaje ko yifuza gushoza intambara ku Rwanda, avuga ko rutajya rwifuza na rimwe guteza intambara ku muturanyi ariko ko Congo niramuka iyirushoyeho, ntakizarubuza kuyirwana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 4 =

Previous Post

Kigali: Inkongi itunguranye yibasiye amacumbi y’abanyeshuri ubwo bari mu masomo

Next Post

Umusore wasezeranye n’umukobwa akamutera uw’inyuma bakiva mu Murenge bombi baravuga ibitangaje

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umusore wasezeranye n’umukobwa akamutera uw’inyuma bakiva mu Murenge bombi baravuga ibitangaje

Umusore wasezeranye n’umukobwa akamutera uw’inyuma bakiva mu Murenge bombi baravuga ibitangaje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.