Congo yokejwe igitutu m’Ibihugu by’ibihangange kubera iby’indengakamere byagaragajwe na Polisi yayo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibihugu by’Ibihangange birimo Leta Zunze Ubumwe za America n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bamenyesheje Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko bababajwe n’imbaraga z’umurengera ziherutse gukoreshwa n’inzego z’umutekano z’iki Gihugu ubwo zahanganaga n’abigaragambya, zigakubita abarimo umwana muto zikamugira intere.

Ni nyuma yuko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, tariki 20 Gicurasi 2023, i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habaye imyigaragambyo yo kwamagana ibibazo byugarije abaturage birimo imibereho ikomeje guhenda ndetse n’intambara zabaye urudaca.

Izindi Nkuru

Muri iyi myigaragambyo, inzego z’umutekano z’iki Gihugu, ziraye mu baturage zishaka kubatatanya, zirabakubita ndetse zirasa n’amasasu, hakomerekeramo benshi.

Leta Zunze Ubumwe za America zasohoye itangazo zivuga ku zababajwe n’imbaraga z’umurengera zakoreshejwe n’izi nzego z’umutekano za Congo.

Itangazo ryashyizwe hanze na Ambasade ya USA muri DRC, ritangira rivuga ko “Leta Zunze Ubumwe za America itewe impungenge n’imbaraga z’umurengeza zakoreshejwe n’inzego z’umutekano mu guhangana n’imyigagarambyo yabereye i Kinshasa ku wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi, harimo no gukubita umwana muto.”

Nyuma y’iyi myigaragambyo, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho agaragaza abapolisi bari gukubita umwana muto bamukubita imigeri umubiri wose, ubu akaba arembeye mu Bitaro.

USA ikomeza ivuga ko iki Gihugu gisanzwe cyubaha ihame ry’ukwishyira ukizana kw’abantu, mu gukora imyigaragambyo yo mu mahoro, bakagira ubwisanzure bwo kuvuga, ikavuga ko ubu burenganzira ari ntayegayezwa kandi bukwiye kubahwa.

Iki Gihugu kandi cyaboneyeho gushimira Guverinoma ya Congo yihutiye gukurikirana abo mu nzego z’umutekano bagize uruhare muri biriya bikorwa, ubu bakaba bafashwe.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na wo wamaganye imbaraga z’umurengera zakoreshejwe n’inzego z’umutekano muri iriya myigaragambyo, zikabangamira uburenganzira bw’abaturage barimo n’abana.

Uyu Muryango wavuze ko wizeye ko hatangwa ubutabera kuri biriya bikorwa kandi Minisitiri w’Uburenganzira bwa muntu muri DRC agatanga umucyo kuri iki kibazo.

Abapolisi baherutse kugaragara bakubita umwana muto
Babanje kumukurubana

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru