COVID-19 ntikwiye guhagarika ubutabera mu Rwanda -Minisitiri Busingye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ukwezi kwahariwe ubutabera n’ubufasha mu by’amategeko k’uyu mwaka wa 2021 gusanze u Rwanda n’Isi bihanganye na virusi ya COVID-19 yaje isiribanga byinshi mu byo abantu bari bamenyereye mu buzima bwabo bwa buri munsi, uhereye ku buryo bashyikirana ukageza ku buryo babonamo serivisi zirimo n’iz’ubutabera.

Inzego z’ubutabera na zo zagezweho n’ingaruka z’ingamba zigenda zifatwa mu gukumira ubwiyongere bw’abandura icyo cyorezo kimaze guhitana abantu 402 mu Rwanda. Muri izo ngaruka harimo kuba abatanga serivisi z’ubutabera batabasha guhura imbonankubone n’abagenerwabikorwa.

Izindi Nkuru

Bitandukanye n’imyaka yabanje, n’uku kwezi kwahujwe n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo, ibikorwa bikugize hafi ya byose bikaba bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda Johnston Busingye, yavuze ko urugamba rwo guhangana na COVID-19 n’ingamba zafashwe zibuza abantu kuba bahura, bidakwiye guca intege Urwego rw’Ubutabera mu ntego rwiyemeje zo kurinda amategeko, kurengera uburenganzira bwa muntu, ubutabera no kutabogama, gutanga ubufasha mu by’amategeko n’izindi serivisi z’ubutabera.

Mu muhango wo gutangiza Ukwezi kwahariwe Ubutabera n’ubufasha mu by’amategeko wabaye hifashishijwe ikoranabuhangaku wa Kane tariki ya 24 Kamena 2021, Minisitiri Busingye yavuze ko icyo cyorezo cyasigiye amasomo inzego zose n’urw’ubutabera rudasigaye inyuma.

Yasabye abakora mu Rwego rw’Ubutabera kureka imyumvire ishaje y’uko ubutabera bubonerwa gusa mu gukusanya inkunga no gukurikirana ibibo by’ubutabera ababonwa nk’aho ari bo bakeneye ubutaberakurusha abandi gusa kuko icyo cyorezo cyerekanye ko abatuye Isi bose bakeneye ubutabera.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, atangiza ukwezi kwahariwe ubutabera n’ubufasha mu by’amategeko

Yagize ati: “Twese turabizi ko kugeza ubutabera kuri bose ari ari ingenzi cyane mu kubaka Igihugu kigendera ku mategeko… Icyorezo cya COVID-19 cyerekanye ko kugera ku butabera byagutse kurusha gutanga ubufasha mu by’amategeko kuko n’utanga serivisi z’ubutabera, umukire n’abandi bose bahura n’ibibazo byo kutabubona kubera ibihe bidasanzwe  bagezemo bibatunguye..“See the source image

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda Johnston Busingye

Minisitiri Bugingye yashimangiye ko nubwo icyorezo cya COVID-19 ari ikibazo rusange cy’ubuzima, cyagize ingaruka zikomeye ku buryo busanzwe bwo gutangamo serivisi z’ubutabera nko guhura imbonankubone n’ababukeneye, guhererekanya amadosiye y’impapuro n’ibindi.

Yakomeje agira ati: “Ariko nanone, ni iby’agaciro kubona ko nubwo hari icyorezo, abatanga serivizi z’ubutabera bose batigeze bahagarika kugeza ku baturage serivisi batanga ku gihe, mu butabera kandi neza. Munyemerere mwese mbashimire ukwiyemeza mu dahwema kugaragaza mu guharanira ko abaturarwanda bose babona serivisi z’ubutabera. Leta y’u Rwanda iha agaciro uruhare rwa buri wese, kandi ihora yiteguye gukorana namwe mu kugera kuri byinshi kurushaho hashingiwe ku bimaze kugerwaho.”

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko mu mwaka wa 2020, abaturage bishimiye kugezwaho serivisi z’ubutabera ku kigero cya 85,99% kivuye kuri 71,7% mu 2019 na 77% mu mwaka wa 2018.

Icyo kigero cyari kuri 66,18% mu mwaka wa 2013 nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’miyoborere (RGB) bwerekana igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’uko abaturage bayurwa n’imitangire ya serivisi mu nzego zitandukanye z’Igihugu.

See the source image

Minisitiri Busingye avuga ko COVID-19 idakwiye guhagarika ubutabera mu Rwanda

Minisiteri y’Ubutabera ibona impinduka zabaye nk’igihamya gifatika cy’imbaraga zashyizwe mu kunoza serivisi z’ubutabera zigenerwa abaturage ku bufatanye bw’inzego za Leta, abikorera ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Yandistwe na: Jean Paul Mugabe/Radio&TV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru