Ikipe y’igihugu y’abagore y’umukino wa Cricket yahawe ibendera n’impanuro mbere yo gufata urugendo rugana muri Botswana mu irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi.
Kuri iki cyumweru tariki ya 05 Nzeri2021 ikipe y’igihugu y’abagore muri Cricket yashyikirije idarapo ry’u Rwanda n’umuyobozi ushinzwe siporo muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Rurangayire Guy Didier, anabaha ubutumwa yari yahawe na minisitiri wa siporo, Aurore Mimosa Munyangaju.
Mu butumwa bwe, Rurangayire yabibukije ko bagiye guhangana batagiye kwitabira ndetse ababwira ko kwimana u Rwanda bigomba kuba intego.
Ikindi kandi yabaseranyije ko nibatahukana intsinzi amarira n’imvune bagize mu kwitegura iyi mikino bazabihozwa ndetse bikaba amateka kuribo.
Ikipe y’igihugu yahawe ibendera ry’igihugu mbere yo kujya muri Botswana
Aganira n’abanyamakuru, Rurangayire yavuze ko irushanwa aba bakobwa bazakina ritoroshye ariko icyo basabwa ari ugushaka umusarururo uzatuma bagira amahirwe yo kuza mu bihugu bizakina igikombe cy’isi.
“Mu butumwa bw’ibanze mu izina rya Minisitiri wa siporo, nababwiye ko bagomba kwitwara neza , bamaze igihe bitoza, babonye igihe gihagije cyo kuba bari kumwe n’abatoza, bazagenda bahatane n’abandi bakobwa bo mu bindi bihugu.
Ni irushanwa ritoroshye kuko bageze mu cyiciro cya kabiri bazaba binjiye mu makipe ya nyuma ashobora kubona itike y’igikombe cy’isi. Twabasabye kwitwara neza bakitanga bagakoresha imbaraga zose kuko ubona ko umukino wa Cricket uri gutera imbere.” Rurangayire
Rurangayire Guy Didier umuyobozi wa siporo muri MINISPORTS aganira n’abakinnyi i Gahanga
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA), Musale Steven yashimiye ikipe muri rusange ababwira ko ubushake n’ubwitange bagaragaje mu kwitegura iyi mikino babizirikana bityo abizeza ubufatanye muri uru rugendo batangiye rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi.
Marie Diane Bimenyimana, kapiteni w’iyi yavuze ko bagize igihe gihagije cyo kwitegura kandi ko irushanwa ryo kwibuka bakinnye ryabafashije kumenya urwego bariho kandi ari n’amahire ko bimwe mu bihugu bakinnye nabyo bazongera guhura bityo bikaborohera kubona intsinzi.
Biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda ihaguruka mu gicuku cy’uyu wa mbere igana muri Botswana, ikaba izakian umukino wa mbere tariki ya 9 Nzeri 2021 bakina na Mozambique.
Umukino wa kabiri, u Rwanda ruzahura na Tanzania tariki 12 Nzeri 2021 mbere yo guhura na Botswana tariki ya 14 Nzeri 2021.
Ikipe y’u Rwanda irajya muri Botswana kuri uyu wa mbere
Abakinnyi b’u Rwanda bagomba kujya muri Botswana: Bimenyimana Diane (Captain), Ishimwe Henriette, Ishimwe Gisele, Uwamahoro Cathia, Irakoze Flora, Ingabire Sifa, Uwimbabazi Josiane, Josiane Nyirankundineza, Muhaweninama Immacule, Uwase Merveille, Alice Ikuzwe, Belise Murekatete, Olive Dusabimana, Uwimbabazi Antoinnette, Vumilia Marguaritte.
Abandi bajyana n’ikipe: Leonard Nhamburo (Umutoza mukuru), Bryson Bugingo (Umutoza wungirije), Uwimana Sonia (uyoboye abandi), Rosine Ingabire (Ushinzwe ibikorwa by’ikipe), Theoneste Iyakaremye (Umuganga).