Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

CYCLING: Nimero ya mbere mu Rwanda, Mugisha Moïse yasinye muri ProTouch

radiotv10by radiotv10
05/08/2021
in SIPORO
0
CYCLING: Nimero ya mbere mu Rwanda, Mugisha Moïse yasinye muri ProTouch
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwanda ukina umukino wo gusiganwa ku magare unaheruka mu mikino Olempike 2020 mu Buyapani, Mugisha Moïse yasinye mu ikipe ya ProTouch Continental Pro Cycling Team yo muri Afurika y’Epfo.

Mugisha Moïse wakinaga mu ikipe ya SKOL Adrien Cycling Academy (SACA Team), azakinira ProTouch amarushanwa asigaye muri iyi 2021.

Ikipe ya ProTouch Continental Pro Cycling Team yatangaje ko yamaze kwinjiza Mugisha Moïse mu ikipe yabo nyuma y’uko bashimye ubuhanga afite ku igare n’icyo imibare igaragaza ku musaruro we mu muhanda yaba mu Rwanda no mu marushanwa mpuzamahanga.

Mugisha w’imyaka 24, nyuma yo kuba uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2020 no gutwara Grand Prix Chantal Biya 2021, yahise aba nimero ya mbere mu Rwanda mu manota akaba ari uwa 13 muri Afurika.

Mugisha yari mu ikipe y’abakinnyi binjiranye na SACA Team muri Tour du Rwanda 2020 ubwo ikipe kipe yakinaga isiganwa rya mbere rya 2.1, isiganwa yasoje ku mwanya wa kabiri.

Amagare: Mugisha yegukanye “Rwamagana Circuit” mbere yo kwerekeza mu Bufaransa – IMVAHONSHYA

Mugisha Moïse yasinye muri ProTouch yo muri Afurika y’Epfo

Mu mwaka wa 2018 nibwo Mugisha Moïse yari mu ikipe ya Les Amis Sportifs de Rwamagana mbere yo kuhava ajya muri Fly Cycling Club agakinamo kugeza mu 2019 ubwo yahitaga ajya muri SKOL Adrien Cycling Academy (SACA Team), ikipe imaze imyaka ibiri iri ku rwego rw’amakipe ari mu cyiciro kiri Continental.

Mu 2018, Mugisha yabaye uwa kabiri mu gikombe cya Afurika mu gice cy’aho ikipe ihatana isiganwa n’ibihe (Team Time Trial) anaba uwa gatandatu mu gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye (Individual Time Trial).

Mu 2019, Mugisha yabaye uwa mbere mu bana batarengeje imyaka 23 muri shampiyona ya Afurika mu gusiganwa umuntu ku giti cye. Aba uwa mbere mu muhanda havanze n’abakuru ahita anaba uwa kabiri mu gusiganwa umuntu ku giti cye muri rusange.

Muri uwo mwaka kandi, Mugisha yarushije abandi amanota mu kuzamuka imisozi muri Tour du Cameroun anaba uwa mbere mu gace ka gatanu ka Tour de l’Espoir 2019.

Moise Mugisha strikes gold at African Championships | SKOL BREWERY

Nimero ya mbere mu Rwanda, Mugisha Moïse yasinye muri ProTouch

Muri shampiyona ya Afurika 2019, yari mu ikipe y’u Rwanda yabaye iya kabiri mu gusiganwa n’ibihe (Team Time Trial) aba uwa munani mu gice cyo gusiganwa umuntu ku giti cye (ITT).

Mu 2020 nibwo Mugisha yatwaraga Grand Prix Chantal Biya ari kumwe na Team Rwanda, aba uwagize amanota menshi mu bakiri bato kuko yari yanatwayemo agace ka mbere n’aka kane. Icyo gihe kandi nibwo yabaga uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2020.

Muri shampiyona ya Afurika 2021, yafashije Team Rwanda gusoza ku mwanya wa kabiri mu gusiganwa n’ibihe na mixed team relay, aba uwa gatatu mu gusiganwa n’ibihe ku giti cye. Muri uyu mwaka kandi n’ubwo atakinnye Tour du Rwanda 2021, niwe munyarwanda wakinnye imikino Olempike i Tokyo mu Buyapani. Gusa, ntabwo yasoje isiganwa kuko yahuye n’impanuka amaze kugenda ibilometero 140.

Tokyo 2020: Mugisha Moise ntiyasoje isiganwa ryegu - Inyarwanda.com

Mugisha Moïse yasinye muri ProTouch nyuma yo kuva mu mikino Olempike i Tokyo mu Buyapani

Ubuyobozi bw’ikipe ya ProTouch Continental Cycling Team bwizeye ko Mugisha azitwara neza muri Tour de Bretagne na Circuit des Ardennes iyi kipe izitabira mu Bufaransa.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × three =

Previous Post

Umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’i Burayi watanze 588,000,000 FRW yo gufasha impunzi ziri mu nkambi ya Mahama

Next Post

PHOTOS: Perezida wa Republique Centre Afrique, Faustin-Archange Touadéra yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

6 Fruits you should eat after every meal
IMIBEREHO MYIZA

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
PHOTOS: Perezida wa Republique Centre Afrique, Faustin-Archange Touadéra yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine

PHOTOS: Perezida wa Republique Centre Afrique, Faustin-Archange Touadéra yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

6 Fruits you should eat after every meal

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.