Monday, May 12, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Dj Brianne yavuze icyo gukizwa byamuhishuriye n’ibyo byatumye acikaho

radiotv10by radiotv10
23/09/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Dj Brianne yavuze icyo gukizwa byamuhishuriye n’ibyo byatumye acikaho
Share on FacebookShare on Twitter

Gateka Esther Brianne uzwi nka DJ Brianne mu mwuga wo kuvangavanga imiziki, avuga ko nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi no kwakira agakiza, hari byinshi yahagaritse, nko kwambara amaherena, kandi ko byatumye abona ko ari mwiza kurusha mbere.

Muri bibiliya Yera mu Bafilipi 3: 7-9 hagira hati “Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu.”

Na DJ BrianNe avuga ko amaze kubatizwa yabonye ari mwiza, nubwo mbere yishyiragaho byinshi nk’amaherena menshi ashaka kugira ngo abantu bamwiteho, yumva ko ari byo byiza ariko ko ahubwo ko kutayambara ari byo byiza.

Ni mu kiganiro cyihariye yagiranye na TV10, aho yagarutse ku kwakira agakiza no kubatizwa mu mazi menshi, n’icyo byamuhinduyeho.

Ati “Amaherena nayakuyeho, mbere yuko mbatizwa, numvaga ko abantu babona ko nsa neza, nkeneye ko bandeba bakabona mfite ibintu bidasanzwe, ariko maze kwakira Yesu nk’Uwami n’umukiza nabonye ndi mwiza ibyo bintu ntabifite.”

Yakomeje avuga ko hari byinshi byamugoraga, ariko nyuma yo gukizwa ubu ntakintu kimugora.

Ati “Maze gukizwa nabonye ndi mwiza nari naragowe naba mvuye koga nakwihanaguza isume amaherena agafatamo igakurura, naryama ishuka igafata mu iherena ariko ubu ntabintu bingora. Nari mfite amaherena ahantu henshi mu isura, ku mazuru, ku munwa ku matwi hariho menshi sinayabara yarengaga icumi.”

Uyu muvangamiziki, wabatijwe muri Kamena 2024 mu Itorero rya Elayono Pentecost Blessing, avuga kandi ko abantu babanje kutemera ko yakijijwe koko, ariko ko uko agenda abyerera imbuto, abantu babona ko ari impamo.

DJ Brianne mbere atarabatizwa
Ubu yamaze kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + 10 =

Previous Post

Abasirikare binjiranye muri RDF imyitozo ikarishye bagaragaje irimo iy’aho urugamba rukomeye

Next Post

Kigali: Mu giterane cyari cyahuruje imbaga habayemo ibitari byitezwe byatumye bamwe bataha kitarangiye

Related Posts

Umuhanzikazi uzwi mu Rwanda yavuze ku ifungwa ry’Itorero ryari rimaze kugira abayoboke benshi

Umuhanzikazi uzwi mu Rwanda yavuze ku ifungwa ry’Itorero ryari rimaze kugira abayoboke benshi

by radiotv10
12/05/2025
0

Nyuma yuko Itorero ‘Grace Room Minisitries’ riyoborwa n’Umuvugavutumwa Pastor Julienne Kabanda, ryambuwe uburenganzira bwo gukora, umuhanzikazi Aline Gahongayire yagaragaje agahinda...

Umuryango w’ikirangirire Rihanna washyize hanze inkuru y’ibyishimo witegura yatunguye benshi

Umuryango w’ikirangirire Rihanna washyize hanze inkuru y’ibyishimo witegura yatunguye benshi

by radiotv10
06/05/2025
0

Umuhanzikazi w’ikirangirire, Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna, we n’umugabo we A$AP Rocky baritegura kwibaruka umwana wa gatatu, uje agwa...

Umuhangamideri Moses Turahirwa kuva yakongera gutabwa muri yombi yongeye kugaragara

Umuhangamideri Moses Turahirwa kuva yakongera gutabwa muri yombi yongeye kugaragara

by radiotv10
06/05/2025
0

Turahirwa Moses uzwi mu ruganda rwo guhanga imideri wanashinze inzu ya Moshions, akaba aherutse kongera gutabwa muri yombi ku nshuro...

Seven tips for a happy marriage

Seven tips for a happy marriage

by radiotv10
05/05/2025
0

There are so many ways one could sustain a relationship with their partner to build a happy marriage and a...

Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

Amagambo aryohereye Umuhanzikazi Vestine yakoresheje ataka umugabo we yanagaragaje itariki y’ubukwe bwabo

by radiotv10
05/05/2025
0

Umuhanzikazi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yashyize hanze itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we w'Umunya-Burkina Faso Ouedraogo, yongera...

IZIHERUKA

BREAKING: Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu biganiro
MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

by radiotv10
12/05/2025
0

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku byemezo bya Trump byo guhagarikira inkunga Afurika

12/05/2025
U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

12/05/2025
Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

12/05/2025
Ibivugwa ku mugore w’i Nyarugenge wakubiswe na mugenzi we akamugira intere n’icyo yamuhoye

Ibivugwa ku mugore w’i Nyarugenge wakubiswe na mugenzi we akamugira intere n’icyo yamuhoye

12/05/2025
Hagaragajwe igishimangira ko imikoranire y’igisirikare cya Congo na FDLR igishinze imizi

Hagaragajwe igishimangira ko imikoranire y’igisirikare cya Congo na FDLR igishinze imizi

12/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Mu giterane cyari cyahuruje imbaga habayemo ibitari byitezwe byatumye bamwe bataha kitarangiye

Kigali: Mu giterane cyari cyahuruje imbaga habayemo ibitari byitezwe byatumye bamwe bataha kitarangiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku byemezo bya Trump byo guhagarikira inkunga Afurika

U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.