Umuvangamiziki Derrick Mutambuka uzwi nka DJ Dizzo, wavuze ko yabwiwe ko asigaje igihe gito cyo kubaho agasaba ubufasha bwo kuza kurangiriza ubuzima bwe mu Rwanda, bwa mbere yavuze ku byo amaze iminsi avugwaho ko yabeshye agamije kubona uko agaruka mu Rwanda.
Ibi byatangajwe nyuma yuko hatahuwe ko yigeze gukatirwa igifungo cy’imyaka icyenda (9) n’Inkiko zo mu Bwongereza kubera gufata ku ngufu abagore babiri, aho bamwe bavugaga ko biriya yabitangaje kugira ngo uko agaruka mu Rwanda.
Uyu muvangamiziki yashyize hanze itangazo rigenewe Abanyamakuru, atanga ibisobanuro kuri ibi yavuzweho, yemera ko yakatiwe koko nyuma yuko inkiko zimuhamije icyaha cyo gufata ku ngufu.
Muri iri tangazo yagize ati “Ibi ni ukuri. Igihe nari mfite imyaka 16, nahuye n’ikibazo cyatumye nisanga muri Gereza i Newcastle mu Bwongereza.”
Uyu musore akomeza ahakana ko atigeze afata ku ngufu nubwo yabihamijwe, ati “Ariko urukiko rwankatiye gufungwa imyaka icyenda muri Gereza.”
Akomeza avuga ko inkiko zamuhamije ibi byaha kuko abo bagore babiri bamushinjaga iki cyaha, batangirwaga ubuhamya n’abo mu miryango yabo, kandi we akaba atari afite uburyo bwo kubona ubwunganizi bw’amategeko buhagije ahubwo ko yahawe ubufasha bw’abunganizi buhabwa abatishoboye.
Yavuze ko ibyo byose ndetse no kuba yari umwimukira akaba n’umwirabura byatumye akatirwa iriya myaka icyenda ariko ko yamaze imyaka ine akaza kurekurwa tariki 23 Ukuboza 2019 hashize imyaka ine kuko yari yaritwaye neza.
Yagarutse ku burwayi bwa Cancer, avuga ko yarekuwe baramaze kumubonamo ubu burwayi kuko babumusanzemo akiri muri gereza.
Yashimangiye ko iyi ndwara ya Cancer yari imaze gukomeza gukura ndetse ko muri muri Mata uyu mwaka wa 2022 ari bwo abaganga bamweruriye ko atazakira ndetse ko asigaje amezi atatu yo kubaho.
Abari bamaze iminsi batera amabuye uyu musore, bavuga ko yabeshye iby’uburwayi bwe ndetse bakavuga ko n’igihe yavuze ko agomba kumara ku Isi, cyarenze, bakavuga ko bishimangira icyo kinyoma cye cy’amaco y’inda yo kuva mu Bwongereza kubera ibyo yahakoze.
Yavuze ko ibyatangajwe n’abaganga hari igihe bitagenda uko babivuze 100%, ati “Igihe cyo kubaho gishobora kuba kigufi cyangwa kikaba kirekire ugereranyije n’ibyatangajwe n’abaganga.”
Muri iri tangazo, Dj Dizzo yasoje avuga ko yifuza ko igihe asigaje ku isi cyaba gito cyangwa kinini, yakimara ari mu munezero.
RADIOTV10