Dodo zizamuka gute turi mu gihe cy’Imvura?- Minisitiri yemeje ko hari abacuruzi buririye ku bibazo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi, Beata Habyarimana avuga ko hari ibicuruzwa byazamuriwe ibiciro ku mpamvu zumvikana kubera ibibazo biriho ku rwego mpuzamahanga ariko ko hari n’ibindi byazamuwe n’abacuruzi babyuririyeho nta mpamvu zihari.

Kuva intambara yo muri Ukraine yatera, ibiciro by’ibicuruzwa byaratumbagiye mu buryo budasanzwe birimo n’ibisanzwe bikenerwa mu mibereho ya buri munsi nk’isukari n’ibikoresho by’isuku.

Izindi Nkuru

Nta rwego rwari rwagize icyo rubivugaho uretse kuba bamwe mu basesenguzi mu bijyanye n’ubukungu, bagiye bavuga ko ari ingaruka z’intambara uri kubera muri Ukraine.

Minsitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Beata Habyarimana kuri iki Cyumweru tariki 06 Werurwe 2022, yavuze ko hari ibicuruzwa byuriye bitewe n’iyi ntambara birimo ibikomoka ku ngano.

Ati “Ukraine n’u Burusiya batanga ingano nyinshi, umwe ni exporter [Igihugu gicuruza hanze] wa mbere undi ni uwa gatanu ku Isi, bivuga ngo hari Ibihigu bizagira ingaruka ku bijyanye n’ingano.”

Minisitiri Beata avuga ko hari n’izindi ngaruka bishobora kuzagira zijyanye n’Ibikomoka kuri petrole, ndetse n’izijyanye no kwishyura.

Yagarutse ku bicuruzwa bikomeje guhenda muri iki gihe birimo isukari n’amavuta, avuga ko “Nubwo mu Rwanda tubikora ariko ntabwo twihagije. Isukari dukora mu Rwanda dushobora igeza ku 10% ku yo Abanyarwanda bose bakeneye, ni ukuvuga ngo 90% tuyitumiza hanze.”

Kimwe n’amavuta yo guteka, avuga ko mu Rwanda habasha gutunganyirizwa agera kuri 37% y’akenewe mu Gihugu ariko mu gihe andi aturuka mu Bihugu birimo Misiri no mu bindi Bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, ku buryo anyura mu Nyanja.

Kuri iki cy’amavuta, avuga ko hari ikibazo kimaze imyaka ibiri kuva icyorezo cya COVID-19 cyatangira kijyanye n’ubwikorezi bwo mu Nyanja.

Ati “Ibiciro byarahindutse, ku buryo nk’ubwato bwashoboraga muri Aziya buje inaha bwashoboraga guca 3 500 by’amadolari kugira ngo bugere inaha ubu ni hafi 9 500 cyangwa 10 000.”

Avuga ko nko ku bijyanye n’isukari, inyinshi ituruka mu Bihugu byo muri Afurika, ariko ko mu bihe by’imvura inganda zabyo zikunze gukora amasuku bigatuma isukari yaturukagayo igabanuka.

Minsitiri Beata avuga ko hari ibindi bicuruzwa byazamuriwe ibiciro ku mpamvu zitumvikana.

Ati “Hirya y’isukari, amavuta n’isabune; twabonye hari ibicuruzwa bisanzwe byo mu Rwanda byazamutse ku mpamvu zidasobanutse. Iyo ubonye umuntu azamura nka dodo duri mu gihe cy’imvura harimo ikibazo. Mu by’ukuri ntaho bihuriye na Ukraine n’u Burusiya. Iyo umunyu azamuye sorwatom, tugira imyero itatu mu mwaka y’inyanya nabyo ubona hari umuntu uri kwitwaza ko abantu bavuga bati ‘hari ibyazamutse’ bakazamura n’ibisigaye.”

Avuga ko hakozwe igenzura mu basanzwe binjiza ibi bicuruzwa birimo Isabune n’amavuta, akavuga ko hari abayimanye ku bushake ndetse n’abagiye bakoresha uburyo bw’uburiganya bagamije kubyungukiramo.

Ati “Hari abo twasanze bandika nk’ibiciro ibihumbi 55 muri system ariko umuntu yaza kumuranguraho ntamuhe EBM akamubwira ati yampe mu ntoki, akamuca ibihumbi 63.”

Ministiri Beata avuga ko hari n’abahanwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro barimo abaciwe amande n’abafungiwe kubera ubu buriganya.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru