Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Dr.Habineza yasezeranyije Abanyabugesera ko natorerwa kuyobora u Rwanza azabakora umuhanda wifuzwa na benshi

radiotv10by radiotv10
09/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Dr.Habineza yasezeranyije Abanyabugesera ko natorerwa kuyobora u Rwanza azabakora umuhanda wifuzwa na benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Dr Frank Habineza; umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, yizeje abatuye mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera, ko natorwa azabakorera umuhanda ubahuza na Nyamata, ku buryo amagare azajya anyuramo anyaruka.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere ubwo yakomerezaga ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Dr Frank Habineza yabanjirije mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Julu, ahari hateraniye abaturage bari baje kumwakira we n’abakandida ku myanya y’Abadepite b’iri shyaka.

Uyu Mukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yasezeranije abaturage bo mu Karere ka Bugesera ko nibamutora azabubakira umuhanda mwiza uturuka Nyamata ukagera mu Murenge wa Juru ku buryo bazajya bahahirana mu buryo bworoshye.

Yagize ati “Numvise ko mufite ikibazo cy’umunda, nimutugirira icyizere nzabubakira umuhanda uturuka Nyamata ukagera Juru. Inaha hari umwihariko w’amagare, tuzubaka umunda ku buryo amagare azabona aho anyura bidateje impanuka.”

Iri jambo ryakiriwe neza n’abaturage bo muri aka Karere ka Bugesera, bavuga ko basanzwe babangamirwa n’ivumbi ryinshi ryo muri uyu muhanda.

Umwe mu baturage yagize ati ”Yadusezeranyije ko azatwubakira umuhanda, rero tuzamutora kugira ngo awubake kuko uratubangamiye.”

Dr Frank Habineza n’ishyaka ayoboye bakiva mu Karere ka Bugesera bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro i Gahanga.

Ishyaka Green Party rikomeje kumvikanisha imigabo n’imigambi yaryo mu baturage irimo gukuraho burundu ibigo by’inzererezi, kongerera agaciro ubwisungane mu kwivuza, no gukuraho umusoro w’ubutaka.

Dr Frank Habineza yakiriwe n’abaturage benshi
Yabizeje kuzabakorera umuhanda naramuka atowe

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × four =

Previous Post

Ngororero: Haravugwa inkuru y’akababaro y’abantu bakubiswe n’inkuba bitunguranye

Next Post

AMAGARE: Amateka yongeye kwiyandika mu isiganwa rikurikirwa na benshi ku Isi

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAGARE: Amateka yongeye kwiyandika mu isiganwa rikurikirwa na benshi ku Isi

AMAGARE: Amateka yongeye kwiyandika mu isiganwa rikurikirwa na benshi ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.