DRC: Amakuru atari meza ku ndege yari imaze iminsi yaraburiwe irengero

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Indege yahagurutse ku Kibuga cy’Indege cya Kavumu mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari yaburiwe irengero, yabonetse aho yakoreye impanuka ndetse n’abari bayirimo bose barapfuye.

Iyi ndege nto yahagurutse ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo yaharukaga kuri iki kibuga cy’indege irimo abantu batatu ndetse n’imizigo.

Izindi Nkuru

Kuva icyo gihe kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, nta makuru yayo yari azwi kugeza ubwo Minisitiri ushinzwe iby’ingendo ku rwego rw’Intara ya Kivu y’Epfo, Alimasi Malumbi Matthieu yatangazaga ko iyi ndege yabonetse aho yakoreye impanuka ndetse n’abari bayirimo bose barapfuye.

Yavuze ko iyi ndege yo mu bwoko bwa Antonov 28 ifite nimero iyiranga ya 9ONSX ya kompanyi y’indege ya Trancept Congo yerekezaga i Kasese muri Maniema, yaje guhura n’ibibazo.

Yagize ati “Iyi ndege yaje guhanuka, yari itwaye abantu batatu barimo umupilote, umufasha we ndetse n’umukanishi, kugeza ubu ntituramenya icyateye impanuka y’iyi ndege.”

Iyi ndege yerekezaga i Kasese muri Teritwari ya Punia muri Maniema. Kuva ku wa Gatandatu ikimara kubura hahise hatangira ibikorwa by’iperereza aho ikigo gishinzwe iby’ingendo zo mu kirere cyahise cyohereza itsinda ry’abashakashatsi muri aka gace gushakisha amakuru ayerekeyeho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru