• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRC: Hamenyekanye icyatumye umunyapolitiki w’umunyemari yipakurura bagenzi be agafata icyemezo gitunguranye

radiotv10by radiotv10
19/12/2022
in AMAHANGA, POLITIKI
0
DRC: Hamenyekanye icyatumye umunyapolitiki w’umunyemari yipakurura bagenzi be agafata icyemezo gitunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Moïse Katumbi yatangaje ko avuye mu ihuriro rizwi nka Union Sacrée riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeza ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’Igihugu ya 2023 kugira ngo ashinge Leta ihamye.

Moïse Katumbi wabaye Guverineri w’Intara ya Katanga, yatangaje ibi mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, mu butumwa yahaye Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI ndetse na France 24.

Nanone kandi mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Ngendeye ku bushake bwo gukorera Abanyekongo, nafashe icyemezo cyo kuva muri Union Sacrée, nemeza ko nzatanga kandidatire yanjye mu matora y’umukuru w’Igihugu.”

Moïse Katumbi yatangaje ko iki cyemezo yagifashe agamije ineza ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abatuye iki Gihugu cyashegeshwe n’ibibazo.

Yagize ati “Ndashaka kubaka Leta ihamye, Repubulika ntangarugero aho buri wese azabaho atekanye mu mahoro n’ituze, agatungwa n’ibyavuye mu murimo we.”

Union Sacrée, ni ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi uri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na ryo rigomba kuzatanga uzabahagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2023.

Abagize iri huriro, ntibishimiye iki cyemezo cyafashwe na Moïse Katumbi wabaciye ruhinganyuma agafata icyemezo ku giti cye.

Uyu munyapolitiki Moïse Katumbi yatangaje ibi nyuma yuko aherutse no kugaragara yihanangiriza abatagetsi ba DRC, bamwimye uruhusa rwo kugira ngo indege ye ize kumufata mu Gihugu imwerekeza muri Qatara.

Ibi byatumye uyu mugabo arakarira abategetsi avuga ko bitwara nk’aho Igihugu bakiguze, ariko ko niyo baba barakiguze bamubwira amafaranga bishyuye akayabasubiza ariko abantu bakabaho mu burenganzira bwabo.

Atangaje ibi nanone ibibazo by’umutekano mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje kuba agatereranzamba, aho imirwano ihanganishije FARDC na M23 yubuye mu cyumweru gishize nyuma yuko igisirikare cya Leta gifatanyije n’imitwe kisunze, bagabye ibitero ku birindiro by’uyu mutwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × one =

Previous Post

Bamwe ntibagikozwa iby’udukingirizo ngo ‘dutuma bitaryoha’

Next Post

Musanze: Uwishe umuvandimwe we kubera impamvu itangaje yakatiwe

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho

Musanze: Uwishe umuvandimwe we kubera impamvu itangaje yakatiwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.