DRC: Hamenyekanye icyatumye umunyapolitiki w’umunyemari yipakurura bagenzi be agafata icyemezo gitunguranye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyapolitiki Moïse Katumbi yatangaje ko avuye mu ihuriro rizwi nka Union Sacrée riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeza ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’Igihugu ya 2023 kugira ngo ashinge Leta ihamye.

Moïse Katumbi wabaye Guverineri w’Intara ya Katanga, yatangaje ibi mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, mu butumwa yahaye Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI ndetse na France 24.

Izindi Nkuru

Nanone kandi mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Ngendeye ku bushake bwo gukorera Abanyekongo, nafashe icyemezo cyo kuva muri Union Sacrée, nemeza ko nzatanga kandidatire yanjye mu matora y’umukuru w’Igihugu.”

Moïse Katumbi yatangaje ko iki cyemezo yagifashe agamije ineza ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abatuye iki Gihugu cyashegeshwe n’ibibazo.

Yagize ati “Ndashaka kubaka Leta ihamye, Repubulika ntangarugero aho buri wese azabaho atekanye mu mahoro n’ituze, agatungwa n’ibyavuye mu murimo we.”

Union Sacrée, ni ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi uri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na ryo rigomba kuzatanga uzabahagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2023.

Abagize iri huriro, ntibishimiye iki cyemezo cyafashwe na Moïse Katumbi wabaciye ruhinganyuma agafata icyemezo ku giti cye.

Uyu munyapolitiki Moïse Katumbi yatangaje ibi nyuma yuko aherutse no kugaragara yihanangiriza abatagetsi ba DRC, bamwimye uruhusa rwo kugira ngo indege ye ize kumufata mu Gihugu imwerekeza muri Qatara.

Ibi byatumye uyu mugabo arakarira abategetsi avuga ko bitwara nk’aho Igihugu bakiguze, ariko ko niyo baba barakiguze bamubwira amafaranga bishyuye akayabasubiza ariko abantu bakabaho mu burenganzira bwabo.

Atangaje ibi nanone ibibazo by’umutekano mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje kuba agatereranzamba, aho imirwano ihanganishije FARDC na M23 yubuye mu cyumweru gishize nyuma yuko igisirikare cya Leta gifatanyije n’imitwe kisunze, bagabye ibitero ku birindiro by’uyu mutwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru