Thursday, December 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

DRC: Leta yatumijwe mu rubanza ku byasize imfungwa zirenga 120 zipfira muri Gereza

radiotv10by radiotv10
13/09/2024
in Uncategorized
0
DRC: Leta yatumijwe mu rubanza ku byasize imfungwa zirenga 120 zipfira muri Gereza
Share on FacebookShare on Twitter

Urubanza ku kibazo cy’imfungwa zirenga 120 zasize ubuzima muri Gereza ya Makala i Kinshasa muri DRC, izindi nyinshi zigasambanywa, ubwo hari izashakaga gutoroka, rwahamagajwemo Leta y’iki Gihugu.

Uretse kuba Leta yatumijwe muri uru rubanza, Urukiko rwanasabye ko abagizweho ingaruka n’ibi bikorwa, banavurwa byihariye n’inzobere z’ibibazo byo mu mutwe, kandi bakishyurirwa ikiguzi cy’ubuvuzi.

Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rwa Gisirikare mu rubanza rwaburanishirijwe kuri Gereza ya Makala kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2024.

Mu cyemezo cy’Urukiko, rwategetse ingingo eshatu mbonezamubano, rubona ko zagira umusaruro zitanga mu migendekere myiza y’uru rubanza, kandi rukaba mu mucyo.

Mu cyemezo cyasomwe na Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare rwa Ngaliema i Kinshasa, Capitaine Guy Kweshi, yavuze ko Ubushinjacyaha bugomba gukurikirana izi ngingo eshatu zirimo “kugaragaza amafaranga azishyurirwa abagizweho ingaruka n’ihohoterwa rishingiye kugitsina bavurirwa mu Bitaro bya Gisirikare bya Camp Tshatshi, gutumiza umuyobozi mu nzego za gisirikare ubifite mu nshingano muri Leta ya Congo.”

Umucamanza kandi yategetse ko uru rubanza ruzasubukurwa mu cyumweru gitaha ku wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024.

Ni icyemezo cyakiriwe neza n’abanyamategeko bahagarariye uruhande rwa gisivile, bavuze ko bitanga icyizere ku migendekere myiza y’uru rubanza mu nyungu z’abagizweho ingaruka n’ibikorwa byabereye kuri iriya Gereza

Umwe mu banyamategeko baburanira abagizweho ingaruka na biriya bikorwa, Maître Stanislas Mwamba yavuze ko iki cyemezo kiri mu nyungu z’imfungwa z’abagore basambanyijwe.

Yagize ati “Mbere na mbere iki cyemezo kiraha uburenganzira abagizweho ingaruka nk’uruhande rwa gisirivile, kandi biratanga icyizere ko bazahabwa uburenganzira bwabo bwahonyowe, kuko abantu barasambanyijwe.”

Abandi bagarukwaho muri uru rubanza mu ruhande rwa gisivile rw’abagizweho ingaruka n’ibyabaye, barimo abagize ibindi bibazo binyuranye bishinjwa Leta.

Abanyamategeko bunganira izi mpande, barega Inzego za Gisirikare gukoresha imbaraga z’umurengera zatumye bamwe bahasiga ubuzima, ndetse n’uburangare bw’inzego kuri iki kibazo, bikwiye kubazwa Leta.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + nineteen =

Previous Post

Uwakiniye amakipe akomeye yerecyeje mu Barabu bidateye kabiri asinyiye ikipe yo mu Rwanda

Next Post

Umunyamakuru Sabin uri kugarukwaho cyane yageneye ubutumwa umugore we

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza
IMIBEREHO MYIZA

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

by radiotv10
04/12/2025
0

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

03/12/2025
Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

03/12/2025
Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

03/12/2025
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo

03/12/2025
Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

03/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru Sabin uri kugarukwaho cyane yageneye ubutumwa umugore we

Umunyamakuru Sabin uri kugarukwaho cyane yageneye ubutumwa umugore we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.