Urubanza ku kibazo cy’imfungwa zirenga 120 zasize ubuzima muri Gereza ya Makala i Kinshasa muri DRC, izindi nyinshi zigasambanywa, ubwo hari izashakaga gutoroka, rwahamagajwemo Leta y’iki Gihugu.
Uretse kuba Leta yatumijwe muri uru rubanza, Urukiko rwanasabye ko abagizweho ingaruka n’ibi bikorwa, banavurwa byihariye n’inzobere z’ibibazo byo mu mutwe, kandi bakishyurirwa ikiguzi cy’ubuvuzi.
Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rwa Gisirikare mu rubanza rwaburanishirijwe kuri Gereza ya Makala kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2024.
Mu cyemezo cy’Urukiko, rwategetse ingingo eshatu mbonezamubano, rubona ko zagira umusaruro zitanga mu migendekere myiza y’uru rubanza, kandi rukaba mu mucyo.
Mu cyemezo cyasomwe na Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare rwa Ngaliema i Kinshasa, Capitaine Guy Kweshi, yavuze ko Ubushinjacyaha bugomba gukurikirana izi ngingo eshatu zirimo “kugaragaza amafaranga azishyurirwa abagizweho ingaruka n’ihohoterwa rishingiye kugitsina bavurirwa mu Bitaro bya Gisirikare bya Camp Tshatshi, gutumiza umuyobozi mu nzego za gisirikare ubifite mu nshingano muri Leta ya Congo.”
Umucamanza kandi yategetse ko uru rubanza ruzasubukurwa mu cyumweru gitaha ku wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024.
Ni icyemezo cyakiriwe neza n’abanyamategeko bahagarariye uruhande rwa gisivile, bavuze ko bitanga icyizere ku migendekere myiza y’uru rubanza mu nyungu z’abagizweho ingaruka n’ibikorwa byabereye kuri iriya Gereza
Umwe mu banyamategeko baburanira abagizweho ingaruka na biriya bikorwa, Maître Stanislas Mwamba yavuze ko iki cyemezo kiri mu nyungu z’imfungwa z’abagore basambanyijwe.
Yagize ati “Mbere na mbere iki cyemezo kiraha uburenganzira abagizweho ingaruka nk’uruhande rwa gisirivile, kandi biratanga icyizere ko bazahabwa uburenganzira bwabo bwahonyowe, kuko abantu barasambanyijwe.”
Abandi bagarukwaho muri uru rubanza mu ruhande rwa gisivile rw’abagizweho ingaruka n’ibyabaye, barimo abagize ibindi bibazo binyuranye bishinjwa Leta.
Abanyamategeko bunganira izi mpande, barega Inzego za Gisirikare gukoresha imbaraga z’umurengera zatumye bamwe bahasiga ubuzima, ndetse n’uburangare bw’inzego kuri iki kibazo, bikwiye kubazwa Leta.
RADIOTV10