Sunday, July 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRC yagiye kuregera Museveni Igihugu gifasha M23 kandi ngo umuti ntiwaboneka batamwiyambaje

radiotv10by radiotv10
15/07/2022
in MU RWANDA
0
DRC yagiye kuregera Museveni Igihugu gifasha M23 kandi ngo umuti ntiwaboneka batamwiyambaje
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yoherereje intumwa mugenzi we Yoweri Museveni wa Uganda, zamubwiye ko ijambo afite mu karere rikenewe mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano giterwa na M23 ngo ifashwa n’Igihugu cy’igituranyi.

Izi ntumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo n’ibikorwa rusange, Alexis Gisaro, zagiye muri Uganda kuri uyu wa Kane tariki 14 Nyakanga 2022.

Ubwo zakirwaga na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Alexis Gisaro yamubwiye ko ikibagenza ntakindi, ari ikibazo cy’umutekano cyugarije Igihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri guterwa n’umutwe wa M23.

Muri iki kiganiro bagiranye dukesha UBC, Alexis Gisaro yongeye gushimangira ko uyu mutwe wa M23 ufashwa n’Igihugu kimwe.

Ati “Nyakubahwa Perezida, igitumye turi hano ni uko tuzi ijambo ufite mu karere kandi twizeye ko igisubizo kitapfa kuboneka utabigizemo uruhare. Twaje kugira ngo tuganire ku nzira zatuganisha ku muti w’ikibazo dufite.”

Mu ijambo rye, Perezida Museveni wari wambaye imyambaro ya Gisirikare, yavuze ko hari icyo yifuza gusangiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatuma ibona umuti ariko hatabayeho intambara kuko zimaze kuba nyinshi mu karere.

Ati “Twarwanye intambara kuva cyera ndakeka ko ubu bibaye nk’imyaka 50 hano muri Uganda ndetse no mu Bihugu by’ibituranyi. Niba ushaka kurwana kandi ugatsinda ugomba kurwana nyine Intambara.”

Museveni yavuze ko rimwe na rimwe intambara ituruka ku mpamvu za politiki ubundi hakarebwa icyakorwa gikenewe, ati “Niba hakoreshwa inzira z’amahoro, ibiganiro cyangwa intambara cyangwa se byombi.”

Yavuze ko yifuza gushimira Perezida Tshisekedi kuba yaragabanyije igitutu cyari kimuriho cyo kuvuga ngo “Ntukorane na Uganda mu gukemura iki kibazo. Aya mateka ashobora gutanga igisubizo, ikindi kandi ushobora kureba ingero zacu zoroheje. Icyifuzo cyanjye ni ugukemura iki kibazo burundu, hakabaho guhagarika intambara iri kuba, imirwano igahagarara ubundi Kenya ikazamo, hanyuma bya biganiro bigakorwa, ubundi hakabaho gukemura ikibazo.”

Perezida Tshisekedi yoherereje intumwa Museveni nyuma y’icyumweru habaye ibiganiro hagati ye [Tshisekedi] na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda byabereye i Luanda byafatiwemo imyanzuro igamije guhagarika umwuka mubi hagati y’ibi Bihugu byombi (Rwanda na DRC).

Abasesenguzi bemeza ko umusaruro w’iyi nama watangiye kugaragara kuko amahambo y’urwango yavugwaga na bamwe mu bategetsi muri Congo yanenyezaga uyu mwuka mubi, yagabanutse.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 11 =

Previous Post

Ukena ufite itungo rikakugoboka: Hari abari kudandaza imyenda bambara ngo babone ko bwacya kabiri

Next Post

Burundi-Cibitoke: Barambiwe kubona abo mu nzego z’umutekano bakorana na FLN irwanya u Rwanda

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Burundi-Cibitoke: Barambiwe kubona abo mu nzego z’umutekano bakorana na FLN irwanya u Rwanda

Burundi-Cibitoke: Barambiwe kubona abo mu nzego z’umutekano bakorana na FLN irwanya u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.