DRC yagiye kuregera Museveni Igihugu gifasha M23 kandi ngo umuti ntiwaboneka batamwiyambaje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yoherereje intumwa mugenzi we Yoweri Museveni wa Uganda, zamubwiye ko ijambo afite mu karere rikenewe mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano giterwa na M23 ngo ifashwa n’Igihugu cy’igituranyi.

Izi ntumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo n’ibikorwa rusange, Alexis Gisaro, zagiye muri Uganda kuri uyu wa Kane tariki 14 Nyakanga 2022.

Izindi Nkuru

Ubwo zakirwaga na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Alexis Gisaro yamubwiye ko ikibagenza ntakindi, ari ikibazo cy’umutekano cyugarije Igihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri guterwa n’umutwe wa M23.

Muri iki kiganiro bagiranye dukesha UBC, Alexis Gisaro yongeye gushimangira ko uyu mutwe wa M23 ufashwa n’Igihugu kimwe.

Ati “Nyakubahwa Perezida, igitumye turi hano ni uko tuzi ijambo ufite mu karere kandi twizeye ko igisubizo kitapfa kuboneka utabigizemo uruhare. Twaje kugira ngo tuganire ku nzira zatuganisha ku muti w’ikibazo dufite.”

Mu ijambo rye, Perezida Museveni wari wambaye imyambaro ya Gisirikare, yavuze ko hari icyo yifuza gusangiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatuma ibona umuti ariko hatabayeho intambara kuko zimaze kuba nyinshi mu karere.

Ati “Twarwanye intambara kuva cyera ndakeka ko ubu bibaye nk’imyaka 50 hano muri Uganda ndetse no mu Bihugu by’ibituranyi. Niba ushaka kurwana kandi ugatsinda ugomba kurwana nyine Intambara.”

Museveni yavuze ko rimwe na rimwe intambara ituruka ku mpamvu za politiki ubundi hakarebwa icyakorwa gikenewe, ati “Niba hakoreshwa inzira z’amahoro, ibiganiro cyangwa intambara cyangwa se byombi.”

Yavuze ko yifuza gushimira Perezida Tshisekedi kuba yaragabanyije igitutu cyari kimuriho cyo kuvuga ngo “Ntukorane na Uganda mu gukemura iki kibazo. Aya mateka ashobora gutanga igisubizo, ikindi kandi ushobora kureba ingero zacu zoroheje. Icyifuzo cyanjye ni ugukemura iki kibazo burundu, hakabaho guhagarika intambara iri kuba, imirwano igahagarara ubundi Kenya ikazamo, hanyuma bya biganiro bigakorwa, ubundi hakabaho gukemura ikibazo.”

Perezida Tshisekedi yoherereje intumwa Museveni nyuma y’icyumweru habaye ibiganiro hagati ye [Tshisekedi] na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda byabereye i Luanda byafatiwemo imyanzuro igamije guhagarika umwuka mubi hagati y’ibi Bihugu byombi (Rwanda na DRC).

Abasesenguzi bemeza ko umusaruro w’iyi nama watangiye kugaragara kuko amahambo y’urwango yavugwaga na bamwe mu bategetsi muri Congo yanenyezaga uyu mwuka mubi, yagabanutse.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru