Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRC yahishuye icyo Museveni yabwiye Tshisekedi mbere yuko ahurira na Kagame i Luanda

radiotv10by radiotv10
19/07/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
DRC yahishuye icyo Museveni yabwiye Tshisekedi mbere yuko ahurira na Kagame i Luanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahishuye ko mbere yuko Perezida Félix Tshisekedi yitabira ibiganiro by’i Luanda, yabanje guhamagarwa na Yoweri Museveni akamusaba kumwoherereza intumwa kugira ngo amugire inama.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba na Minisitiri w’Itangazamakuru n’itumanaho, Patrick Muyaya yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nyakanga 2022 mu kiganiro n’itangazamakuru aho yari kumwe na Minisitiri w’Ubucuruzi, Jean-Lucien Bussa.

Patrick Muyaya wagarutse ku nama Congo iherutse kugirwa na Perezida Yoweri Kaguta Museveni ko ubutegetsi bw’iki Gihugu bukwiye kuganira na M23, Patrick Muyaya yavuze ko Museveni yifuje gutanga izi nama na mbere y’ibiganiro by’i Luanda.

Yagize ati “Ubwo twitabiraga ibiganiro by’i Luanda hamwe na Perezida wa Repubulika, mu masaha 48 mbere yabyo, Perezida Museveni yavugishije Perezida Tshisekedi amusaba kumwoherereza intymwa kugira ngo baganire ku kibazo cy’umutekano mu barasirazuba anatange igitekerezo cy’umuti.”

Muyaya yakomeje agira ati “Perezida Museveni yatanze igiterekezo gihabanye n’umurongo wacu. Twebwe icya mbere ni ibyavugiwe i Nairobi. M23 igomba kubanza kuva muri Bunagana kuko twanumvikanye ko imirwano ihagara ubwo twari i Luanda.”

Ubwo Perezida Yoweri Kaguta Museveni yakiraga intumwa zoherejwe na Perezida Tshisekedi mu cyumweru gishize tariki 14 Nyakanga, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo n’ibikorwa rusange, Alexis Gisaro wari uziyoboye, yongeye guhamiriza Museveni ko M23 ifashwa n’Igihugu cy’igituranyi.

Alexis Gisaro ubwo yagezaga ijambo kuri Museveni, yamubwiye ko badashobora kurandura iki kibazo cya M23, atabigizemo uruhare bityo ko ari yo mpamvu bari baje kumva inama ze.

Perezida Museveni na we wabwiye izi ntumwa ko Uganda yanyuze mu bihe by’intambara igihe kirekire ndetse ko ari na ko bimeze mu Bihugu byinshi byo mu karere ariko ko nta kiza cy’intamabara, asaba ubuyobozi bwa DRC kuganira na M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − twenty =

Previous Post

Aho ndi ko bahazi kuki bataza kumfata?- Gen.Makenga ahaye ubutumwa abamukangisha Ubutabera Mpuzamahanga

Next Post

Congo: Umunyapolitiki wise abategetsi amabandi, Umuvugizi wa Guverinoma ati “Birashimangira intambwe y’ubwisanzure”

Related Posts

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
MU RWANDA

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Congo: Umunyapolitiki wise abategetsi amabandi, Umuvugizi wa Guverinoma ati “Birashimangira intambwe y’ubwisanzure”

Congo: Umunyapolitiki wise abategetsi amabandi, Umuvugizi wa Guverinoma ati “Birashimangira intambwe y’ubwisanzure”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.