Thursday, August 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRC yateguje u Rwanda ibindi bihano byisumbuye birimo no kwirukana Ambasaderi

radiotv10by radiotv10
23/06/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
DRC yateguje u Rwanda ibindi bihano byisumbuye birimo no kwirukana Ambasaderi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya yavuze ko iki Gihugu kiteguye gufatira u Rwanda ibindi bihano birimo no kwirukana Ambasaderi warwo ngo mu mu gihe rutahagarika ibyo DRC irushinja.

Patrick Muyaya usanzwe ari na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru muri Guverinoma ya DRC, yabitangaje mu kiganiro ‘Appels sur l’actualité’ cyatambuse kuri Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa [RFI] kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Kamena 2022.

Muri iki kiganiro cyagarutse ku ngingo zinyuranye zireba politiki ya DRC, kibanze cyane ku bibazo by’umutekano mucye uri guterwa n’umutwe wa M23.

Patrick Muyaya yongeye gushinja u Rwanda kuba ari rwo nyirabayazana w’ibi bikorwa by’umutekano mucye uri muri Congo.

Yavuze ko Guverinoma y’Igihugu itazayaza kuvuga ko mu gihe u Rwanda rutagaragaza ubushake bwo guhagarika ibi rushinjwa, izafata izindi ngamba zirenze izo yafashe zishobora no kugera ku kwirukana Ambasaderi warwo muri iki Gihugu.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iherutse guhagarika amasezerano yose isanzwe ifitanye n’u Rwanda.

Ibi bihano byahereye ku guhagarika ingendo za Sosiyeye y’Indege y’u Rwanda [RwandAir] zerecyeza muri DRC, zakurikiwe n’iki cyemezo cyo guhagarika amasezerano yose nyuma yuko bisabwe n’inama y’akanama kihariye k’umutekano yayobowe na Perezida Felix Tshisekedi.

Mu kiganiro na RFI, Patrick Muyaya yemeje kandi ko Ingabo z’u Rwanda zitari mu zigize itsinda ry’ingabo zo mu Bihugu bigize EAC zizoherezwa muri Congo.

Patrick Muyaya wagaragazaga uruhande rwiza ku Gihugu cye, yavuze ko batari mu ntambara ahubwo ko “turi kurinda ubusugire bwacu kuko ntabwo turi ba gashozantambara, ntabwo twigeze twambukiranya imipaka ngo duteze ibibazo ahandi.”

Yakomeje ashinja u Rwanda kurasa ibisasu mu Gihugu cyabo ngo bigahitana abana babiri barimo uw’imyaka 6 n’uw’ 7.

Gusa u Rwanda rwo rwahakanye ibi birego, ruvuga ko igisirikare cyarwo kidashobora kurenga ku bunyamwuga kizwiho ku rwego mpuzamahanga ngo kijye gutera ibibazo ahandi.

Guverinoma y’u Rwanda yagiye igaragaza ahubwo ibimenyetso simusiga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari yo yakomeje gushotora u Rwanda kuko kuva muri Werurwe, FARDC yarashe ibisasu inshuri eshatu mu Rwanda birimo n’ibyakomerekeje abaturage.

Ikindi kimenyetso cy’ubushotoranyi kinaheruka, ni umusirikare umwe wa FARDC uherutse kwinjira mu Rwanda akarasa abaturage n’abapolisi ku mupaka, ariko na we akaraswa n’Umupolisi w’u Rwanda agahita ahasiga ubuzima.

Muri iki kiganiro na RFI, Patrick Muyaya wagaragazaga ko Igihugu cye ari umwere, yavuze ko nubwo umuturanyi wacyo akunda intambara ariko ngo Congo yarubaniye neza ndetse ko kugeza ubu abaturage b’Ibihugu byombi bakomeje kugenderanira banyuze ku mipaka isanzwe.

Uyu munyapolitiki aravuga ibi mu gihe Abanye-Congo b’i Goma baherutse kwigabiza umupaka uhuza Igihugu cyabo n’u Rwanda bagasha kwinjira mu Rwanda ku ngufu byakwanga bagafata amabuye menshi bagatera mu Rwanda.

Aba Banye-Congo kandi baniraye mu maduka y’Abanyarwanda ari i Goma barayamenagura barayahura.

Muyaya we akomeza avuga ko ubu bari mu nzira zo kuganira n’u Rwanda ariko ngo rukomeje kugaragaza ubushake bucye

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, aherutse gutangaza ko ibi birego bikomeje kuzamurwa n’Ubutegetsi bwa Congo byumwihariko Perezida Felix Tshisekedi, ari urwitwazo rwo kwihunza inshingano zo gukemura ibibazo biri imbere mu Gihugu cye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − four =

Previous Post

Rubavu: Ashinjwa amarozi we akavuga ko ari ishyari bamugirira, ati “bazazane uwo nishe bamwerekane”

Next Post

Hamenyekanye ibyavuye mu iperereza ry’ibanze kuri ruswa inugwanugwa muri FERWAFA

Related Posts

U Bufaransa bwahaye u Rwanda Miliyari 30Frw y’imishinga yumvikanyweho ubwo Macron yari i Kigali

Ubutumwa bwa nyuma Antoine Anfré yanditse nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda

by radiotv10
14/08/2025
0

Ambasaderi Antoine Anfré mbere yo gufata rutemikirere nyuma yo kurangiza inshingano ze nk’Uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda, yavuze ko yifuza...

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

Eng.-The last post Antoine Anfré made as the Ambassador of France to Rwanda

by radiotv10
14/08/2025
0

Before boarding his flight after completing his duties as the French Ambassador to Rwanda, Antoine Anfré said he wished to...

The ‘good girl’ pressure: What society expects from young women

The ‘good girl’ pressure: What society expects from young women

by radiotv10
14/08/2025
0

From a very young age, girls hear a subtle yet persistent message: be a “good girl.” But what does be...

Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare

Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare

by radiotv10
13/08/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ingamba ziteganyijwe ubwo iki Gihugu kizaba cyakiririye Shampiyona y’Isi y’umukino w’Amagare ya 2025, zirimo ifungwa ry’amashuri...

Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

by radiotv10
13/08/2025
0

Urukiko rwa Gisirikare rwafashe icyemezo cyo gushyira mu muhezo urubanza ruregwamo abantu 28 barimo Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Igorora (RCS) n’abasirikare...

IZIHERUKA

IFOTO: Uwahoze ari Minisitiri muri Congo yagaragaye mu mpuzankano ya AFC/M23 n’imbunda mu ntoki
AMAHANGA

IFOTO: Uwahoze ari Minisitiri muri Congo yagaragaye mu mpuzankano ya AFC/M23 n’imbunda mu ntoki

by radiotv10
14/08/2025
0

Eng.-Gen.Muhoozi expresses regret for any offences ever committed against his father Museveni

Eng.-Gen.Muhoozi expresses regret for any offences ever committed against his father Museveni

14/08/2025
Icyo Gen.Muhoozi avuga ku kuba umuhungu we yarinjiye igisirikare ayoboye

Gen.Muhoozi yagaragaje kwicuza ku byo yagomeyeho umubyeyi we Perezida Museveni

14/08/2025
Abahoze mu Gisirikare cya Uganda bafashwe bagiye kurwana muri Ukraine bahishuye amakuru y’ingenzi mu iperereza

Abahoze mu Gisirikare cya Uganda bafashwe bagiye kurwana muri Ukraine bahishuye amakuru y’ingenzi mu iperereza

14/08/2025
Amakuru aturuka i Walikare ku rugamba hagati ya AFC/M23 n’abo bahanganye

Amakuru aturuka i Walikare ku rugamba hagati ya AFC/M23 n’abo bahanganye

14/08/2025
Ubutumwa Min.Mukazayire yageneye umunyempano ukomeye muri America muri Basketball mbere yo gutaha

Eng.-Minister Mukazayire’s message to a talented American basketball player before his departure

14/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye ibyavuye mu iperereza ry’ibanze kuri ruswa inugwanugwa muri FERWAFA

Hamenyekanye ibyavuye mu iperereza ry’ibanze kuri ruswa inugwanugwa muri FERWAFA

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

IFOTO: Uwahoze ari Minisitiri muri Congo yagaragaye mu mpuzankano ya AFC/M23 n’imbunda mu ntoki

Eng.-Gen.Muhoozi expresses regret for any offences ever committed against his father Museveni

Gen.Muhoozi yagaragaje kwicuza ku byo yagomeyeho umubyeyi we Perezida Museveni

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.