Monday, September 9, 2024

DRC yateguje u Rwanda ibindi bihano byisumbuye birimo no kwirukana Ambasaderi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya yavuze ko iki Gihugu kiteguye gufatira u Rwanda ibindi bihano birimo no kwirukana Ambasaderi warwo ngo mu mu gihe rutahagarika ibyo DRC irushinja.

Patrick Muyaya usanzwe ari na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru muri Guverinoma ya DRC, yabitangaje mu kiganiro ‘Appels sur l’actualité’ cyatambuse kuri Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa [RFI] kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Kamena 2022.

Muri iki kiganiro cyagarutse ku ngingo zinyuranye zireba politiki ya DRC, kibanze cyane ku bibazo by’umutekano mucye uri guterwa n’umutwe wa M23.

Patrick Muyaya yongeye gushinja u Rwanda kuba ari rwo nyirabayazana w’ibi bikorwa by’umutekano mucye uri muri Congo.

Yavuze ko Guverinoma y’Igihugu itazayaza kuvuga ko mu gihe u Rwanda rutagaragaza ubushake bwo guhagarika ibi rushinjwa, izafata izindi ngamba zirenze izo yafashe zishobora no kugera ku kwirukana Ambasaderi warwo muri iki Gihugu.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iherutse guhagarika amasezerano yose isanzwe ifitanye n’u Rwanda.

Ibi bihano byahereye ku guhagarika ingendo za Sosiyeye y’Indege y’u Rwanda [RwandAir] zerecyeza muri DRC, zakurikiwe n’iki cyemezo cyo guhagarika amasezerano yose nyuma yuko bisabwe n’inama y’akanama kihariye k’umutekano yayobowe na Perezida Felix Tshisekedi.

Mu kiganiro na RFI, Patrick Muyaya yemeje kandi ko Ingabo z’u Rwanda zitari mu zigize itsinda ry’ingabo zo mu Bihugu bigize EAC zizoherezwa muri Congo.

Patrick Muyaya wagaragazaga uruhande rwiza ku Gihugu cye, yavuze ko batari mu ntambara ahubwo ko “turi kurinda ubusugire bwacu kuko ntabwo turi ba gashozantambara, ntabwo twigeze twambukiranya imipaka ngo duteze ibibazo ahandi.”

Yakomeje ashinja u Rwanda kurasa ibisasu mu Gihugu cyabo ngo bigahitana abana babiri barimo uw’imyaka 6 n’uw’ 7.

Gusa u Rwanda rwo rwahakanye ibi birego, ruvuga ko igisirikare cyarwo kidashobora kurenga ku bunyamwuga kizwiho ku rwego mpuzamahanga ngo kijye gutera ibibazo ahandi.

Guverinoma y’u Rwanda yagiye igaragaza ahubwo ibimenyetso simusiga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari yo yakomeje gushotora u Rwanda kuko kuva muri Werurwe, FARDC yarashe ibisasu inshuri eshatu mu Rwanda birimo n’ibyakomerekeje abaturage.

Ikindi kimenyetso cy’ubushotoranyi kinaheruka, ni umusirikare umwe wa FARDC uherutse kwinjira mu Rwanda akarasa abaturage n’abapolisi ku mupaka, ariko na we akaraswa n’Umupolisi w’u Rwanda agahita ahasiga ubuzima.

Muri iki kiganiro na RFI, Patrick Muyaya wagaragazaga ko Igihugu cye ari umwere, yavuze ko nubwo umuturanyi wacyo akunda intambara ariko ngo Congo yarubaniye neza ndetse ko kugeza ubu abaturage b’Ibihugu byombi bakomeje kugenderanira banyuze ku mipaka isanzwe.

Uyu munyapolitiki aravuga ibi mu gihe Abanye-Congo b’i Goma baherutse kwigabiza umupaka uhuza Igihugu cyabo n’u Rwanda bagasha kwinjira mu Rwanda ku ngufu byakwanga bagafata amabuye menshi bagatera mu Rwanda.

Aba Banye-Congo kandi baniraye mu maduka y’Abanyarwanda ari i Goma barayamenagura barayahura.

Muyaya we akomeza avuga ko ubu bari mu nzira zo kuganira n’u Rwanda ariko ngo rukomeje kugaragaza ubushake bucye

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, aherutse gutangaza ko ibi birego bikomeje kuzamurwa n’Ubutegetsi bwa Congo byumwihariko Perezida Felix Tshisekedi, ari urwitwazo rwo kwihunza inshingano zo gukemura ibibazo biri imbere mu Gihugu cye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts