FARDC& M23: Amakuru agezweho y’uko urugamba ruhagaze n’uburyo ruri guhindura isura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urugamba ruhanganishije igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokari ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23, rwakomeje noneho haraswa ibisasu bya rutura mu gace ka Tongo.

Muri uru rugamba rumaze iminsi rwubuye, imirwano yakomeje mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukwakira 2023, aho FARDC n’inyeshyamba ziyifasha bakomeje kugaba ibitero mu bice bituwemo n’abasivile.

Izindi Nkuru

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, iyi mirwano yatangiye ku isaaha ya saa kumi n’imwe na mirongo ine n’itanu (05:45’) za mu gitondo.

Mu butumwa Lawrence Kanyuka yanyujije kuri X, yagize ati “Kuva saa 05:45 z’iki gitondo tariki 09 Ukwakira 2023, FARDC, FDLR, Abacancuro ndetse n’abandi bambari, barashe mu buryo budasanzwe agace ka Tongo no mu bice bigakikije.”

Lawrence Kanyuka yakomeje ahakana amakuru yavugwaga ko M23 ikomeje kwamburwa ibice igenzura, avuga ko “M23 ikomeje kuba mu birindiro byayo ndetse ikomeje kurinda abaturage b’abasivile bibasiwe na Leta ya Kinshasa.”

Mu cyumweru gishize, kandi hagaragaye ibikorwa by’urugomo bikorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, aho imitwe irimo FDLR yagaragaye itwika inzu zabo muri Masisi.

Ibi byatumye umutwe wa M23, ushyira hanze itangazo wamagana ibi bikorwa byo guhohotera bamwe mu Banyekongo, usaba imiryango mpuzamahanga, kugira icyo ikora.

Umutwe wa M23 kandi wavuze ko muri ibi bikorwa byo guhohotera bamwe mu Banyekongo, binashyigikiwe n’abasirikare b’u Burundi, bari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ndetse ko bagaragaye bari ku rugamba bambaye impuzankano ya FARDC bari kurwana muri uru rugamba.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru