FARDC yavuganye ubwishongozi ku ntambara n’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugaba Mukuru Wungirije w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen Jérôme Chico Tshitambwe yatangaje ko biteguye urugamba n’u Rwanda kandi ko ubu noneho bizeye kurutsinda.

Brig Gen Jérôme Chico Tshitambwe yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yuko itsinda ry’abasirikare yari ayoboye bakubutse mu ruzinduko mu Bihugu bimwe bigize Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Izindi Nkuru

Yavuze ko uru ruzinduko rwari rugamije gutsimbataza imikoranire n’Ibisirikare by’ibindi Bihugu mu rwego rwo kwigobotora ibibazo by’umutekano bimaze iminsi biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Ni yo ntego y’urugendo rwo gushaka abaterankunga twakorana. Habayeho ibiganiro byitezweho kuzatanga umusaruro ushimishije uhereye muri iki gihe.”

Brig Gen Jérôme Chico Tshitambwe usanzwe anashinzwe ibikorwa bya Gisirikare muri FARDC ndetse akaba n’umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare, yavuze ko ikindi baheraho bashimangira ko ubu bufatanye n’Ibihugu bya SADC buzatanga umusaruro, ari uko atari ubwa mbere bibafashije guhangana n’u Rwanda ngo kuko no mu myaka y’ 1999 na 2000 yabafashije.

Muri iki kiganiro yakunze kuvugamo ko Igihugu cye kiri kurwana n’u Rwanda na M23, yavuze ko ubu bufatanye bwa SADC bugiye gufasha DRC gutsinda urugamba.

Yagize ati Intambara duhanganyemo n’u Rwanda tugiye kuyitsinda kandi ibice byose byigaruriwe tuzabyisubiza kandi tubasubize inyuma hatabayeho uburyo ubwo ari bwo bwose bw’imishyikirano.”

Yavuze kandi ko Umugaba w’ikirenga wa FARDC, akaba Perezida wa Repubulika, Felix Tshisekedi yakoresheje imbara zishoboka kugira ngo Igihugu cye gikurirweho ibihano cyari cyafatiwe mu bya gisirikare, bityo ko ubu igisigaye ari ukwivuna abanzi.

U Rwanda rwo rwakunze kuvuga kenshi ko ntaho ruhuriye n’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo ndetse ko nta bufasha ruha umutwe wa M23, mu gihe uyu musirikare yongeye kuvuga ko FARDC iri kurwana n’u Rwanda na M23.

Uyu Mujenerali wa FARDC kandi atangaje ibi nyuma y’icyumweru kimwe gusa, hari abasirikare b’iki Gisirikare bakoze igisa n’igitero ku Rwanda, aho barashe amasasu ku ruhande rw’u Rwanda ku mupaka uruhuza na DRC mu Karere ka Rusizi.

Ni igitero cyaje gisanga Ingabo z’u Rwanda ziryamiye amajanja, zihita zikozanyaho n’aba ba FARDC, bahise bahindukira bagasubira mu Gihugu cyabo.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwagize icyo buvuga kuri iki gikorwa cy’ubushotoranye, bwasabye itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu karere, gukora iperereza kuri ibi bikorwa by’ubushotoranyi.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralina, ubwo yagarukaga kuri iki gikorwa cy’ubushotoranyi, yavuze ko ari kimwe mu bindi byinshi byakozwe na Guverinoma ya Congo ikomeje gushaka icyatuma Ibihugu byombi byisanga mu ntambara kugira ngo ibone iturufu ikomeza kurishisha ku birego by’ibinyoma ishinja u Rwanda.

Mukuralinda wamaraga impungenge abakekaga ko u Rwanda rwaba ruri kurwana na Congo, yagize ati “Nta ntambara yeruye ihari. Mbere na mbere u Rwanda nta ntambara rushaka, rwarabivuze ruzabisubiramo, rwemera ko iki kibazo kizakemuka mu nzira z’imishyikirano.”

Gusa Guverinoma y’u Rwanda nubwo yakunze kuvuga ko itifuza kujya mu ntambara, yanavugaga ko igihe cyose rwayishorwamo rwiteguye kuyirwana rwemye kuko ibyangombwa byose rubifite.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru