Hatangajwe icyafashije Polisi gutahura umugabo wagurisha iby’umutungo wa Leta akishyirira mu mufuka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’imyaka 39 y’amavuko yafatiwe mu ishyamaba rya Leta riherereye mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara ari kuritemamo ibiti kandi ngo si ubwa mbere kuko yabikoraga rwihishwa. Polisi yavuze icyayifashije kumutahura.

Uyu mugabo watawe muri yombi tariki 20 Gashyantare 2023, yafashwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego z’ibanze mu Karere ka Gisagara.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko kugira ngo afatwe, byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Abaturage batungiye agatoki inzego nyuma yuko uyu mugabo yari amaze gutema ibiti muri iri shyamba rya Leta riherereye mu Mudugudu wa Mujyejuru mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Musha.

Yagize ati “Hateguwe igikorwa cyo kumufata, tumusanga amaze gutema ibiti bigera ku icumi (10) yari yatangiye kwasamo inkwi akoresheje ishoka.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko hanamenyekanye amakuru ko uyu mugabo yari asanzwe yinjira rwihishwa muri iri shyamba rya Leta, agatema ibiti byo kugurisha, ibindi akabyasamo inkwi akazigurisha.

CIP Habiyaremye yashimiye aba baturage batanze amakuru yatumye uyu mugabo afatwa, abashishikariza gukomereza aho, barushaho kurinda no gusigasira ibidukikije n’ibikorwa remezo kandi bakajya batangira ku gihe amakuru mu gihe babonye ubyangiza.

Uyu mugabo wafashwe, yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Save kugira ngo hakomeze iperereza.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru