Fayulu wizeye kuzayobora Congo yatangije ubukangurambaga bwo gukusanya amafaranga azakoresha mu kwiyamamaza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Martin Fayulu watangaje ko adashobora korohera uwakongera kumwiba amajwi mumatora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri 2023, yatangije ubukangurambaga bwiswe “1 dollar pour l’élection de Martin Fayulu” bwo gukusanya amafaranga azakoresha mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Uyu munyapolitiki ufite abayoboke batari bacye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangije ubu bukangurambaga nyuma yuko ishyaka rye rya ECDe (Engagement Citoyen pour le Development) rimaze kumwemeza nk’uzarihagararira mu matora.

Izindi Nkuru

Umwanzuro w’Inteko rusange y’iri shyaka yatangiye ku wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2022 i Kisangani, uvuga ko Martin Fayulu azaba Kandida Perezida muri aya matora.

Iri shyaka kandi ryashyizeho Komisiyo izategura imirongo migari igendeye ku migabo n’imigambi yaryo.

Uyu Munyapolitiki yahise agira ati “Ntabwo ndi Umukandida wanjye, ntabwo ndi uw’umuryango wanjye. Ndi umukandida uzageza ku baturage ibyiza biganisha ku mahoro, ituze, iterambere ndetse n’ahazaza henza h’abana b’iki Gihugu.”

Martin Fayulu ubwo yatangizaga iyi Nteko rusange, yongeye kwemeza ko yatsinze amatora aheruka yegukanywe na Felix Tshisekedi, ariko ko yibwe amajwi.

Yavuze ko muri aya matora ataha, adashobora kwemera kongera kwibwa amajwi, aboneraho gusaba abayoboke be kuzirara mu mihanda mu gihe baba bibwe, kugira ngo bigarurire intsinzi yabo.

Uyu munyapolitiki wakunze gushyira mu majwi u Rwanda, no muri uyu muhango wo gutangiza iyi Nteko Rusange y’Ishyaka rye, yongeye kurugarukaho, avuga ko ngo ibyo rukorera Igihugu cyabo ariko kiyobowe n’abantu batabikwiye batanabitsindiye.

Yasezeranyije Abanye-Congo ko naramuka atsinze aya matora azaba mu mpera z’umwaka utaha, azarandura burundu ibibazo by’umutekano byazahaje Uburasirazuba bwa Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru