FBI yagiye gusaka kwa Trump ahita atabaza avuga ko yagabweho igitero

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwego rushinzwe iperereza imbere muri Leta Zunze Ubumwe za America (FBI), rwagiye gusaka mu rugo rwa Donald Trump ruherereye i Florida mu rwego rwo gukora iperereza ku nyandiko zirimo iz’ibanga zishobora kuba ziri iwe, ahita avuga ko yagabweho igitero cy’itsinda rigari.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ubwo FBI yakoraga isaka ku rugo rwo kwa Trump i Mar-a-Lago ruri ku mucanga wa Palm nkuko byemejwe n’abantu batatu bo mu muryango we.

Izindi Nkuru

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, na we ubwe yemeje aya makuru dore ko iki gikorwa cyabaye ari i New York ku nyubako ye ya Trump Tower, aho yagize ati “Banangoteye mu nyubako yanjye.”

Agaruka ku isaka ryakorewe ku rugo rwe, Trump yagize ati “Urugo rwanjye rwiza Mar-A-Lago ruri ku mucanga wa Palm muri Florida, ruri mu biganza by’igitero cyarwigaruriye kigizwe n’itsinda rigari rya FBI.”

Uburenganzira bwo gusaka kwa Trump bwatanzwe n’urwego rushinzwe ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za America, bwatanzwe mu gihe uyu mugabo wabaye Perezida w’iki Gihugu ari guhangana n’ibibazo bijyanye n’uburabera

Trump kandi mu mezi macye ari imbere ategerejwe kugira icyo avuga ku kuva azongera guhatanira kongera kwinjira muri White House mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2024.

Uru rwego rushinzwe ubutabera rufite amaperereza abiri azwi ari gukorwa kuri Donald Trump arimo iri ryo kuba yarajyanye inyandiko z’ibanga.

Isaka ryatangiye mu gitondo cya kare kuri uyu wa Mbere aho abari muri iki gikorwa bibanze cyane mu bice birimo ibiro bya Trump ndetse n’aho ashyira ibintu byihariye.

Umwe mu bo mu muryango we yatangaje ko abakozi ba FBI banakoze ibizamini ku nyandiko zihabitse ndetse na tumwe mu dusanduku twari tubitsemo inyandiko tukaba twajyanywe.

Umuhungu wa Trump witwa Eric yabwiye Fox ati “Intego y’iri saka nkuko babitubwiye ngo yari uko ikigo cy’Igihugu gishinzwe ishyinguranyandiko kibishaka.”

Gusa umunyamategeko wa Trump, Christina Bobb, we yatangaje ko ibi byakozwe na FBI bidakwiye kuko uru rwego itsinda ry’abanyamateko b’uyu wabaye Perezida ryakoranye n’uru rwego mu bijyanye n’inyandiko ubwo yajyaga kuva muri White House.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru