FERWAFA yagaragaje aho urugendo rwo gutoranya Umutoza w’Amavubi rugeze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ritangaza ko ryari ryakiriye Kandidatire zirenga 15 z’abatoza bifuza gutoza Ikipe y’Igihugu ariko ko ubu hasigayemo bacye ku buryo mu cyumweru gitaha hazatangazwa Umutoza mushya.

Byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2022 mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.

Izindi Nkuru

Muri iki cyumweru hari bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda barimo n’Abanyamakuru, bagiye batangaza bamwe mu batoza ndetse bamwe bakavuga ko Umutoza mushya ndetse ko yageze mu Rwanda bakanavuga hoteli acumbitsemo.

Muri iki kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart yavuze ko kugeza ubu hataremezwa umutoza w’Amavubi ahubwo ko urugendo rwo kumushaka rukirimo ariko ko ruri kugana ku musozo.

Yavuze ko ubwo uru rugendo rwatangiraga, ku rutonde hariho abatoza 17 barimo abo FERWAFA yifuzaga ndetse n’abifuza gutoza Amavubi.

Ati “Hari n’abo twifuza tugasanga na bo babyifuza, bikaba bibaye amahire.”

Yavuze ko bamwe bagiye babaganiriza imbonankubone mu gihe hari n’abaganirijwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure.

Muhire Henry Brulart avuga ko muri ibyo biganiro, FERWAFA yagaragazaga ibyo yifuza ku ikipe y’Igihugu ndetse n’ibyo umutoza yakora kugira ngo azabashe kugera kuri izo ntego ndetse umutoza na we akagaragaza ibyo yifuza kugira ngo azabashe kugera kuri ibyo.

Avuga ko mu kugenda babaganiriza, urutonde rwagiye rugabanuka ubu hakaba hasigaye abatoza bane bose bo hanze y’u Rwanda.

Abajijwe igihe umutoza mukuru azatangarizwa, Muhire Henry Brulart yagize ati “Turinjira mu kwezi gutaha yamenyekanye.”

Uyu Munyamabanga Mukuru wa FERWAFA avuga ko bishobora no kuzagera mu matariki ya nyuma y’uku kwezi uyu mutoza yaramenyekanye ariko ko uko byagenda kose ukwezi kwa Mata kuzatangira yaramenyekanye.

Naho ku mutoza uzaba ashinzwe tekinike, Muhire Henry Brulart yavuze ko uru rugendo ruri gukorwa ku mpande zombi, aho muri iki cyiciro cy’Umutoza wa tekiniki we hasigayemo abatoza batatu bagomba kuzavamo umwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru