FERWAFA yamaganiye kure amakuru yatangajwe n’Umunyamakuru wa Siporo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaganye amakuru y’ihindurwa ry’inshingano za bamwe mu bakozi b’Ubunyamabanga Bukuru bw’iri shyirahamwe, yatangajwe n’umwe mu banyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda.

Amakuru yo guhindurira inshingano bamwe mu bakozi b’Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA, yatangajwe n’Umunyamakuru Sam Karenzi mu butumwa yatambukije kuri Twitter ye.

Izindi Nkuru

Ubu butumwa bwanditswe na Sam Karenzi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2022, bwagaragazaga urutonde rw’abakozi 12 b’Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA ndetse n’imyanya bagiye bimurirwamo na zimwe mu mpamvu.

Ubu butumwa burimo ubuvuga ko uwitwa “Umurerwa Ariane: arajya kiuba Secretaire w’Umunyamabanga Mukuru Muhire bafitanye umubano, akaza kuba asimbuye Muramira Nicole.”

Uyu munyamakuru washyizeho igitekerezo giherekeje uru rutonde, yagize ati “Ubwino: Niki kihishe inyuma yo guhindurirwa inshingano ikitaraganya mu bakozi ba FERWAFA.”

Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA bwamaganye aya makuru buvuga ko ari ibihuha.

Mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter ya FERWAFA bwerekana ko aya makuru yatangajwe n’uyu munyamakuru ari ibinyoma, bugira buti “Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA burabeshyuza amakuru ari gucaracara ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru bimwe, yerekeye ihindurwa ry’inshingano mu bakozi b’ubunyamabanga Bukuru.”

FERWAFA ivuga ko aya makuru y’ibihuha agamije “gukururura umwuka mubi mu bakozi no mu bafatanyabikorwa ba FERWAFA ndetse no kubaca integer.

Ubu butumwa busoza buvuga ko muri iri shyirahamwe, imikorere n’imikoranire y’abakozi bigenda neza ndetse ko bizakomeza kugira ngo bagere ku ntego z’iri shyirahamwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru