Ubwoba bwatashye abatuye mu gace ka Kashebere ko muri Teritwari ya Walikale muri Kivu ya Ruguru kubera indege y’intambara yo mu bwoko bwa Drone ya FARDC yahazengurutse mu mirwano ihanganishije iki Gisirikare cya Congo na AFC/M23.
Ubu bwoba bwazamutse kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukwakira 2025, nyuma y’iyi ndege yazengurutse mu kirere cyo muri aka gace kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri kugeza kuri uyu wa Gatatu.
Ikinyamakuru ACTUALITE.CD kivuga ko abaturage bo muri aka gace babyutse mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatatu ahagana saa munani z’ijoro ubwo iyi iyi ndege y’intambara yariho izenguruka.
Iki kinyamakuru kivuga ko ubwoba bwarushijeho kuba bwinshi mu batuye muri aka gace ubwo abarwanyi ba AFC/M23 bagenzura igice cya Walikare, na bo batangiraga gukozanyaho n’iyi ndege ya FARDC.
Amakuru avuga ko abarwanyi ba AFC/M23 barashe mu gace iyi ndege yari irimo kuzengurukamo aho amasasu yaturukaga mu birindiro bya AFC/M23 biri i Kashebere na Kasopo.
Hashize icyumweru indege z’intambara zitagira abapilote (Drone) zizenguruka mu bice byinshi bigenzurwa n’abarwanyi b’Ihuriro rya AFC/M23 muri Walikale na Masisi, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Ihuriro AFC/M23 kandi kuri uyu wa Gatatu, ryatangaje ko uruhande bahanganye rwongeye kurenga ku gahenge kemejwe, aho ryavuze ko rwarashe muri Lokarite za Nyarushyamba (Masisi), Kashebere (Walikale) no mu bice bihakikije.
Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23 yatangaje ko nk’uko iri Huriro ryabyiyemeje, rigomba kujya kuburizamo ibi bitero ribisanze ku isoko y’aho bitegurirwa.
RADIOTV10